Miss Bagwire Keza Joannah wabaye Nyampinga w’Umuco muri Miss Rwanda 2015(Miss Heritage) yibarutse imfura ye na Murinzi Michael baheruka gukora ubukwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022 nibwo amakuru y’uko Keza Bagwire Joannah yibarutse imfure ye yamenyekanye.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yagize ati “amagambo ntiyasobanura uburyo nishimye, ndashima.”
Uyu mubyeyi akaba yibarutse imfura ye y’umukobwa wavutse ejo hashize tariki ya 25 Werurwe 2022, akaba yamuhaye izina rya Tona Orlena.
Keza Joannah asanzwe ari umunyamakuru wa Kiss FM, muri Nzeri 2021 nibwo yambitswe impeta ya fiançailles na Murinzi Michael, mu Gushyingo 2021 bakoze ubukwe bemeranywa kubana akaramata.
Bagwire uretse ikamba rya Miss Heritage yegukanye muri Miss Rwanda 2015, uyu mukobwa mu Gushyingo 2015 yabaye igisonga cya kane cya Miss Heritage Global 2014 mu irushanwa ry’ubwiza ryabereye muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Jonesburg.

Ibitekerezo
NKURUNZIZA Fabrice
Ku wa 29-03-2022Nukur nibyogushima icyowakora cyose, ugomba kwishira mubiganza byuwiteka ujyumenyako nibyo wagezeho ukaba ubyita ibyae uyumunsi, sikubwae ahubwo nimpuhwe nurukundo, Iman igukunda. God bless you, and I wish you all the best success 4r you.