Imyidagaduro

Umunyamakuru Mwanafunzi yibarutse imfura

Umunyamakuru  Mwanafunzi yibarutse imfura

Umunyamakuru wo ku kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, Ismael Mwanafunzi n’umugore we Mahoro Claudine bibarutse imfura ya bo y’umuhungu.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024 Ismael Mwanafunzi uzwi cyane mu gukora Ibyegeranyo, we na Mahoro Claudine bibarutse imfura.

Bibarutse nyuma y’uko barushinze ku wa 1 Nyakanga 2023 aho ubukwe bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye mu busitani bw’Inzu Ndangamurage.

Ismael Mwanafunzi yakoreye ibitangazamakuru birimo Isango Star, Radio Rwanda ni mu gihe Mahoro Claudine nubwo yavuye mu itangazamakuru ariko yakoreye Isango Star na Radio TV10.

Mahoro Claudine na Mwanafunzi bibarutse
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Wellars
    Ku wa 13-03-2024

    Ndabakunda cyane kuko muduha inkuri zitagira amakemwa

IZASOMWE CYANE

To Top