Imyidagaduro

Umunyamakuru Tijara Kabendera akurikiranywe na RIB

Umunyamakuru Tijara Kabendera akurikiranywe na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwakiriye ikirego cy’umukobwa wareze Tijara Kabendera kumusebya ku mbuga nkoranyambaga amwita umujura.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga nko kuri Kasuku Media hanyuze ubutumwa bwa Tijara Kabendera bigaragara ko bwavuye kuri Instagram ye, aho yatangaje ko umukobwa bari bamaze iminsi bamenyereye mu iduka rye rya TK Cosmetics batandukanye bitewe n’impamvu zirimo kuba yaramwibaga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha(RIB), Dr Murangira B. Thierry yemereye ISIMBI aya makuru avuga ko uyu munyamakuru wa Vision FM arimo akurikiranwa ari hanze.

Ati“icyo kirego cy’umukobwa urega Tijara twaracyakiriye, arimo gukurikiranwa ari hanze, ni ikirego kijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga avuga ibihuha. Yarezwe n’umukobwa ntari bukubwire izina rye wari umukozi we, yamureze ko agenda amusebya ku mbuga nkoranyambaga ko ari umujura n’ibindi. Twakiriye ikirego tukaba turi kugikurikirana.”

Yakomeje avuga ko iki kirego kirega Tijara bacyakiriye tariki ya 15 Werurwe 2021, iperereza rikaba rigikomeje.

Ati“twacyakiriye tariki ya 15 Werurwe 2021, ubu rero iperereza rikaba rikomeje. Icyaha aregwa kikaba gihanwa n’ingingo ya 39.”

Aramutse ahamijwe iki cyaha n’Urukiko, Tijara Kabendera yahanwa n’ingingo ya 39 y’itegeko ryo kurwanya ibyaha bikorewe ku ikoranabuhanga, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu.

Tijara akurikiranywe na RIB
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top