Imyidagaduro

Umunyamakuru Tijara Kabendera yapfushije nyina

Umunyamakuru Tijara Kabendera yapfushije nyina

Umunyamakuru akaba n’umushabitsi Tijara Kabendera ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we (Mama) witabye imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024.

Tijara abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko ababajwe no kumeneyesha abamukurikira ko umubyeyi we yitabye Imana.

Yagize ati:"Mbabajwe no kubamenyesha urupfu rwa Mama wange witabye Imana!."

Yakomeje avuga ko twese twavuye ku Mana kandi ko ariho tuzasubira, aboneraho no gutangaza gahunda yo gushyngura.

Ati " Kuri Allah niho twaturutse kandi niho tuzasubira."

Yatangaje ko gahunda yo gushyingura umubyeyi we iteganyijwe kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024, saa kumi mu irimbi ry’i Nyamirambo, nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma saa Munani z’amanywa mu rugo kwa Tijara mu Nyakabanda.

Ati " Kuri uyu wa 6 isaa Munani z’amanywa turamusezeraho mu rugo iwanjye mu Nyakabanda (kuri Caffe de Nyakabanda). Gushyingura ni saa kumi mu irimbi ry’i Nyamirambo!"

Tijara kabendera yamamaye mu itangazamakuru aho yakoreye ibitangaza makuru bitandukanye haba hano mu Rwanda no muri Tanzania.

Tijara yakoreye Radio na Televiziyo by’u Rwanda asezera nyuma y’imyaka 18, nyuma yerekeza kuri Vision Fm ubu akaba yarayobotse inzira y’ubushabitsi.

Nyina wa Tijara Kabendera yitabye Imana

Sulaiman RUKUNDO / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top