Umunyamakuru w’imikino Uwimana Clarisse yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe
Umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi, Uwimana Clarisse yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe na Festus Bertrand uheruka kumwambika impeta ya fiançailles.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ni bwo Turan Festus Bertrand yasabye Uwimana Clarisse ko yazamubera umugore maze igihe basigaje ku Isi bakazakimarana bari kumwe.
Clarisse usanzwe ukorera B&B FM by’umwihariko mu kiganiro B-Wire kiba kigaruka ku makuru y’ibyamamare aho akunda guhuza abakinnyi n’abahanzi bafana, na we yahise amwemerera nk’uko yanabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati "navuze nti yego".
Aba bombi bakaba bamaze gushyira hanze amatariki y’ubukwe bwabo aho buzaba tariki ya 3 Nzeri 2022.
Uwimana Clarisse na Turan Festus Bertrand usanzwe ukora kwa muganga bahisemo kubana nyuma y’imyaka 2 bakundana.
Uwimana Clarisse, ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.
Ibitekerezo