Umunyamakurukazi wa RBA yambitswe impeta n’umuhanzi wa Gospel(AMAFOTO)
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbiza Imana, René Patrick yambitse impeta ya fiancailles umunyamakurukazi Tracy Agasaro ukorera KC2, televiziyo y’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA).
Ni umuhango waraye ubaye mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2020 aho yatunguye uyu mukobwa amusaba ko yazamubera umugore.
Uyu musore wari wicaye imbere ya piano hagati y’indabyo ziteguye mu ishusho y’umutima ahantu hasa neza, inyuma ku rukuta handitse amagambo y’icyongereza agira ati“let the world know”. Bivuze ngo “reka isi ibimenye.”
Patrick yari yambaye umupira w’umukara n’ipantalo y’umukara, na Tracy na we akaba yinjiye yambaye ikanzu y’umukara.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tracy yagiye ashyiraho amafoto atandukanye agaragaza ko yishimiye bikomeye kwambikwa iyi mpeta.
Ifoto imwe yagize ati“navuze yego ku rukundo rw’ubuzima bwanjye.” Indi agira ati“urakoze Mana.” Ahandi ati“ndagukunda cyane rukundo rwanjye.”
Rene Patrick umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamenyekanye mu ndirimbo nka Arankunda, Ni byiza n’izindi zinyuranye.
)
Ibitekerezo
Umwari Rachel
Ku wa 23-07-2020Tracy agasaro ngamukunda biranshimishije cyane
TWUBAHANE
Ku wa 20-07-2020Andika Igitekerezo Hano BYIZA AMAFOTO MEZA