Imyidagaduro

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick yerekanye umukunzi we (AMAFOTO)

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick yerekanye umukunzi we (AMAFOTO)

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick yerekanye inkumi bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo.

Ni ifoto yasangije abamukurikira ari kumwe na Iryn Uwase Nizra, inkumi yamubujije amahwemo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, gusa bakaba baririnze kubishyira ku karubanda kuko batifuzaga ko byajya mu itangazamakuru cyane.

Andi makuru avuga ko uyu munyamakuru wa Kiss FM na Nizra mu minsi ishize baba baraguye umuryango aho bakiriye imfura ya bo.

Bivugwa ko kandi mu minsi ya vuba, Rusine Patrick umwe mu banyarwenya bagezweho na Iryn Uwase Nizra bazakora ubukwe.

Rusine Patrick n'umukunzi we Nizra
Iryn Uwase Nizra wegukanye umutima wa Rusine Patrick
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top