Imyidagaduro

Umunyarwenya yatanze kandidatire ku mwanya wa depite mu Rwanda

Umunyarwenya yatanze kandidatire ku mwanya wa depite mu Rwanda

Umunyarwenya Mucyo Samson [Samu Zuby] wo muri Zuby Comedy, yatanze kandidatire ye aho yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024 nibwo Samu Zuby yagejeje impapuro zimwemerera kwiyamamaza nk’umukandida wigenga kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

Mu byangombwa yashyikirije NEC yasanze yibagiwe urupapuro rwo kwa muganga kugira ngo dosiye ye yuzure, gusa yabwiwe ko niruboneka azarutwara.

Aganira n’itangazamakuru yavuze ko kuva mu bwana bwe yifuzaga kuba umunyapolitiki, ariko ubwoba bwagiye bumukoma mu nkokora.

Ati “Nakuranye igitekerezo ariko nkatinya, ariko nakunze gukurikirana gahunda za Leta. Niba muzi imibare y’urubyiruko mu Rwanda nibo benshi kandi ni imbaraga z’Igihugu. Rero nasanze dufatanyije twateza imbere u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ari umunyarwenya atari igitangaza kuko abifitiye ubushobozi.

Ati "Umunyarwenya kujya mu nteko si igitangaza nubwo nanone nta wundi urajyamo, ahubwo igitangaza ni ukumva ko atajyamo ngo agire ibyo akora. Twarize, twaratojwe, nkanjye ndi kurangiza Masters ya kabiri.”

Samu Zuby akaba yifitiye icyizere ko azatsindira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.

Samu ubwo yatangaga ibyangombwa bimwemerera kwiyamamariza kuba umudepite
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top