Green P wari umaze amezi 3 afungiye ahazwi nko kwa Kabuga aho yari akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yarekuwe.
Mu Kuboza 2020 nibwo Green P yafashwe akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge maze ajyanwa gucumbikirwa i Gikondo kwa Kabuga, ikigo kijyanwamo abakora ibikorwa nk’uburaya, inzezerezi, abazunguzayi n’abakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bibangamiye abaturage.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa 12 Gashyantare ni bwo Green P yarekuwe asubira mu rugo nyuma y’amezi 3 afunzwe.
Ni ku nshuro ya kabiri Green P aririye iminsi mikuru muri gereza kuko mu mpera z’umwaka wa 2019 nabwo yafashwe akukiranyweho gukoresha ibiyobyangwe, bwo yaje gukatirwa n’inkiko igifungo cy’umwaka.
Green P yafunguwe
Ibitekerezo
Ishimwe Blaise
Ku wa 14-02-2021Isimbi tv on line ndayemera #Murungi wabaye uwambere mugutumira #Yanga uzabe nuwambere uzatuzanire @Greenp turakwinginze