Imyidagaduro

Umuraperi Ish Kevin yarekuwe

Umuraperi Ish Kevin yarekuwe

Nyuma y’ibyumweru 3 afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi, umuraperi Ish Kevin yarekuwe, ni nyuma yo gukatirwa umwaka usubitswe.

Tariki ya 25 Kamena 2021, RIB yafunze abantu batandatu Mugisha Patrick, Semana Kevin ari we Ish Kevin, Munyanshoza Celine, Umulisa Benitha, Nziza Olga na Byukusenge Esther Brianna[Dj Brianne], bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Bafatiwe aho bari bari mu birori banywa inzoga mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero mu Mudugudu wa Gasave.

Ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena bane barimo Dj Briane bararekuwe, ni nyuma y’uko ibizami bya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) byagaragaje ko nta biyobyabwenge biri mu maraso yabo, hasigara Ish Kevin na Nziza Olga.

Ubwo bafatwaga bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya RIB, Ish Kevin na Olga bakaba nabo barekuwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021.

Ni nyuma y’uko baburaniye mu Rukiko Rw’Ibanze rwa Gasabo, Umucamanza.yavuze ko bahamwa n’icyaha kandi bakaba batsinzwe.

Umucamanza yavuze ko aba bombi bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe ndetse bagatanga ibihumbi 10 Frw y’amagarama y’urubanza ajyanye n’imirimo yakozwe n’Urukiko.

Iyo urukiko rutanze igihano gisubitse biba bivuze ko uwagihawe iyo akoze icyaha igihe yahawe kitarangiye, mu bihano bindi ahabwa hongerwaho na cya kindi atarangije.

Ish Kevin yarekuwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top