Imyidagaduro

Umuraperi Zeotrap yatanze gasopo nyuma yo gusiba indirimbo ye

Umuraperi Zeotrap yatanze gasopo nyuma yo gusiba indirimbo ye

Umuraperi Zeotrap yasabye abantu bose bashyize indirimbo ye ’Sinabyaye’ kuri YouTube kuyisiba kuko na we yayisibye abisabwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha (RIB), batabikora bagakurikiranwa n’amategeko.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo akomeye y’ibitutsi, yibasira abahanzi bagenzi be bakora ’Trapish’ barimo Ish Kevin.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yaje gutumizwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha, ruramuganirza ubundi baramureka arataha.

Nyuma nibwo yafashe umwanzuro wo gusiba iyi ndirimbo ayikura kuri Shene ye ya YouTube.

Akiyikuraho yahise atanga gasopo ko we yayikuyeho ariko umuntu uyisubizaho ari bubihanirwe n’amategeko.

Ati "Njye ubwanjye nakuye igihangano cy’indirimbo ’Sinabyaye’ kuri YouTube, , uwongera kugisubizaho atabifitiye uburenganzira arahanwa n’amategeko."

Asibye iyi ndirimbo ndetse atangira gukurikiranwa nyuma y’ubutumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruherutse kugenera abahanzi bakora ibihangano byuzuyemo ibitutsi n’amagambo y’urukozasoni.

Zeotrap yatanze gasopo ku bantu basubiza indirimbo ye 'Sinabyaye' kuri YouTube
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ezéchiel
    Ku wa 10-06-2024

    Mumezeneza ndabakunda turishimiye ibitekerezo muduha

IZASOMWE CYANE

To Top