Imyidagaduro

Umwana Diamond yabyaranye na Mobetto yongeye kurikoroza

Umwana Diamond yabyaranye na Mobetto yongeye kurikoroza

Nyuma y’uko Hamisa Mobetto agaragaje ko ari mu rukundo rushya, muri Tanzania inkuru zongeye gucicikana zibaza niba koko umuhungu we yaramubyaranye na Diamond Platnumz cyangwa se niba ari uwa Billnass.

Dylan w’imyaka 6 kuva yavuka, ntabwo byigeze bivugwaho rumwe aho na nyina wa Diamond yagiye mu itangazamakuru akavuga ko uyu mwana atari uw’umuhungu we ahubwo Hamisa Mobetto yamumugeretseho.

Billnass ushinjwa kuba se w’umwana wa Hamisa Mobetto, yabiteye utwatsi avuga ko atigeze akundana na Mobetto uretse kuba inshuti kandi ko babaye inshuti Mobetto yarabyaye abana be babiri (Mobetto afite umuhungu n’umukobwa).

Ati “Njye na Mobetto ntabwo twigeze duteretana mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Twari inshuti magara gusa (…) Umwana si uwanjye kubera igihe njye na Mobetto twabereye inshuti yari yamaze kubyara abana be babiri, uko mbizi ni uko se w’umwana ari Diamond Platnumz. Aya makuru yakomeje kuyobya abantu nibaza icyo abantu babyungukiramo.”

Inshuro ya nyuma Mobetto avuga kuri iki kintu yavuze ko atazahora abivugaho kuko yabisobanuye bihagije kandi atazahora abisubiramo kuko umwana ari uwa Diamond Platnumz.

Izi mpaka zongeye kuzamuka nyuma y’uko mu kwezi gushize Mobetto yeruye ko ubu ari mu rukundo n’umuherwe ukomoka muri Togo, Kevin Sowax.

Umuhungu Mobetto yabyranye na Diamond akomeje kurikoroza
Bill Nass yateye utwatsi iby'uko ari we se w'umwana wa Mobetto
Diamond ni we se w'umwana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top