Imyidagaduro

Urban Boyz mu mugambi wo kumenyekanisha impano nshya

Urban Boyz mu mugambi wo kumenyekanisha impano nshya

Itsinda rya Urban Boyz risigaye rifite n’inzu itunganya umuziki rikomeje umugambi waryo wo kumenyekanisha abahanzi bakizamuka, kuri iyi nshuro biyemeje gukorana n’ubuhiga indirimbo izamushyira ku rundi rwego.

Ni umushinga Humble Jizzo na Nizzo bamaze igihe baharanira gushyira mu bikorwa. Ku ikubitiro babanje gutegura irushanwa rivamo abahanzi bakorana na bo mu nzu itunganya umuziki yabo bise Urban Record Label, kuri ubu batangiye ijonjora bashaka uwo bazaririmbana.

Ibi babinyujije mu irushanwa bise ’Urban Boys Collabo Challenge’ rigamije gushaka umuhanzi bazakorana mu ndirimbo yabo bise ‘Ntukereho’, inumvikanamo ijwi rya Aimee Bluestone. Ni amahirwe yahawe abahanzi bafite impano ariko batarabasha kumenyekana.

Kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2018, bafatanyije n’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda, bakoze gikorwa cyo gutora abanyempano batanu bazatoranywamo umwe uzakorana na bo.

Humble Jizzo yavuze ko impamvu yatumye batekereza igikorwa cyo guha amahirwe abahanzi bakizamuka ari uburyo bibagora kwinjira mu ruhando rw’abandi nyamara usanga haba harimo n’abafite impano yagera ku rwego rukomeye ejo hazaza.

Ati "Intego yacu ni ugushyigikira impano by’umwihariko abahanzi bashya, usanga ari ibintu bitoroshye kuba uwo yagera kuri mugenzi we uri ku rwego rwo hejuru ari nayo mpamvu yatumye dutekereza igikorwa cyo guha amahirwe by’umwihariko abahanzi bakizamuka."

Yongeyeho ko na bo ari abahamya b’iyi nzira ndende umuhanzi anyuramo ashaka kuva ku rwego rumwe ajya ku rundi kuko mu bihe bitandukanye Urban Boyz ubwayo yagiye inyura mu bihe bitayoroheye ubwo yashakaga kuba yakorana n’abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga, bituma bumva neza uko uri munsi yabo akeneye inkunga yabo.

Abahanzi icumi bahataniye gukorana na indirimbo na Urban Boyz biganjemo abakora injyana ya ’Rap’ bagiye bifata amashusho bagendera mu mudiho w’indirimbo ’Ntunkoreho’ ifite inyikirizo gusa. Batoranyijwe nk’abahize abandi mu kugaragaza ubuhanga mu kwandika, uburyo bajyana n’injyana ndetse n’uburyo yubahiriza amanota.

Urban Boyz yatangiye urugamba rwo kumenyekanisha abahanzi bakizamuka

‘Ntukoreho’ ya Urban Boyz n’umuhanzi uzatsinda iri jonjora izaba ifite ubutumwa bw’umusore ushobora kuba afite umukobwa bakundana bityo akaba atifuza ko hagira abandi bamutwara cyangwa bamukoraho.

Itora ryakozwe n’abanyamakuru rizavamo abahanzi batanu bazahabwa akanama nkemurampaka mu gikorwa kizaba kuri uyu wa 10 Ugushyingo, kakabashyira ku gipimo kifashishije ubuhanga bwabo mu kuririmba mu buryo bwa ’Live’ hanyuma hemezwe uhiga abandi bakorane indirimbo ifite amajwi n’amashusho, bizamubera icyambu kimugeza ku kumenyekana.

Aba bahanzi basigaye bafite inzu yabo itunganya umuziki

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top