Imyidagaduro

Urugo rwa Kim Kardashian na Kanye West rwafashwe n’inkongi

Urugo rwa Kim Kardashian na Kanye West rwafashwe n’inkongi

Kim Kardashian yahuye n’uruva gusenya mu rugo rwe ruri i California nyuma y’uko rufashwe n’inkongi y’umuriro agasabwa gufata utwangushye akaruhunga ngo adahiramo.

Kim Kardashian ni umwe mu bagore b’ibimenyabose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abana na Kanye West bafitanye abana batatu ari bo North “Nori” West, Saint West ndetse n’uwo bise Chicago West babyariwe n’undi mugore bishyuye akabatwitira.

Iby’inkongi y’umuriro mu rugo rwabo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki 8 Ugushyingo 2018, nyuma y’aho agace urugo rwabo rurimo ahitwa i Calabasas gafashwe n’inkongi y’umuriro, ubuyobozi bugasaba abahatuye bose kuba bahavuye.

Uyu mugore wamamaye mu biganiro byitwa ’Keeping Up with the Kardashians’ yanyujije amashusho atandukanye y’ibyabaye ku rubuga rwa Instagram rwe, aho akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 120.

Yabanje kwerekana amashusho yafatiye mu ndege yirengeye agace atuyemo avuga ko ari bwo yari akigera mu rugo agasanga asigaranye isaha imwe gusa yo gupakira iby’ibanze bihari ngo ahahunge.

Kardashian yongeye gusangiza abamukurikira andi mashusho avuga ko abo mu rwego ruzimya inkongi bari gukura abantu mu ngo mu rwego rwo kubatabara, arabashimira. Ni amashusho yagaragazaga umuriro wagurumanaga cyane muri ako gace.

Yaje kugaragaza andi mashusho ari mu modoka ya polisi imyasa amatara y’ubutabazi bwihutirwa mu gihe abantu bose bakurwaga mu ngo. Mu ijwi rito cyane inyuma yumvikanaga agira ati "Turarokotse."

Inkongi y’umuriro mu Mujyi wa Calabasas wo muri California yemejwe n’ubuyobozi bwawo, byatumye abantu bahakurwa no kugeza mu duce twa Hidden Hills na Agoura Hills dutuyemo benshi mu byamamare birimo na Kourtney Kardashian uvukana na Kim.

Ibice bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri kugaragaramo inkongi y’umuriro, birimo Newbury Park na Thousand Oaks bari bakiri mu kiriyo cy’abantu bishwe barasiwe mu kabari mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 7 Ugushyingo 2018.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top