Imyidagaduro

Urujijo ku ibyara rya Miss Muyango na Kimenyi Yves, yaba yabeshye nkana?

Urujijo ku ibyara rya Miss Muyango na Kimenyi Yves, yaba yabeshye nkana?

Inkuru y’uko Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine bibarutse imfura yabo, ni imwe muzavuzwe cyane ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, ni mu gihe umukobwa we abihakana.

Kuba Kimenyi na Muyango bakwibaruka, ni imwe mu nkuru yari itegerejwe na benshi bitewe n’uburyo aba bombi bagaragarizanyaga urukundo rwabo cyane binyuze mu magambo aryoheye amatwi babwiranira ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Muyango ni we wasembuye abantu ubwo yajyaga kuri WhatsApp Status agashimira Imana ku byo yamunyujijemo ndetse ko ubu ari umubyeyi wishimye.

Ati "Rwari urugendo rukomeye, ndashimira Imana ko yarumfashijemo rukaba rurangiye […] ndi umubyeyi wishimye, ntewe ishema nanjye ubwanjye. Ntagushidikanya ko nzaba umubyeyi mwiza cyane.”

Aha niho abantu bose binyuze ku mbuga nkoranyambaga batangiye kumwifuriza ibyiza nk’umubyeyi wabyaye.

Uyu mukobwa akaba yahise ahakana aya makuru avuga ko atarabyara.

Uyu mukobwa ashobora kuba yabeshye abantu kubushake kuko ukurikije ibyo yanditse byagaragazaga ko ashobora kuba yibarutse nubwo yahise abitera utwatsi, ibi bikimara kuba kandi yahise ajya kuri Instagram Stories ye ashyiraho status ya Emoji irimo iseka.

Amakuru ISIMBI yari ifite ni uko aba bombi bazibaruka imfura yabo muri Nzeri 2021 mu matariki ya mbere.

Amakuru yavugaga ko we na Kimenyi Yves babyaye
Muyango yahakanye ko yabyaye
Yahise anyarukira kuri Instagram Stories ashyiraho emoji iseka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • mutuyimana ezechiel
    Ku wa 31-07-2021

    mubareke ese niba arukuri hari utwika

    inzu ngo ahishe umwotsi amaherezo ukuri kuzagaragara arko mube mubahaye agahenge kiminsi mike

IZASOMWE CYANE

To Top