Imyidagaduro

Urukundo ni rwose hagati ya nyirasenge wa Miss Naomie n’umuhanzi Cyusa Ibrahim

Urukundo ni rwose hagati ya nyirasenge wa Miss Naomie n’umuhanzi Cyusa Ibrahim

Jeanine Noach akaba nyirasenge wa Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, bivugwa ko urukundo rugeze aharyoshye n’umuhanzi nyarwanda ukunzwe mu ndirimbo gakondo, Cyusa Ibrahim.

Aba bombi bamaze iminsi baca amarenga y’urukundo, ni nyuma y’uko baherutse kugirira ibihe byiza mu Kirwa cya Zanzibar aho bari kuri Gold Zanzibar Beach House and Spa

Gusa n’ubwo byavuzwe ko bari mu rukundo, bari birinze kuba bagira byinshi babitangazaho.

Uyu munsi nibwo bosebagaragaje amarangamutima yabo, binyuze kuri Instagram aho buri umwe yagarageje ibyiyumviro bye kuri mugenzi we.

Cyusa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto bari kumwe maze iherekezwa n’amagambo agira ati “Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y’umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk’ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n’abakuzi ingingo. Uw’imbabazi wa cyusa Jeanine Noach.”

Jeanine we yagiz ati “Urukundo rushobora kumara ubuziraherezo rutaraboneka ariko kuva urwacu rwavuka ntabwo ntewe ubwoba n’ahazaza.”

Amakuru avuga ko ubusanzwe Jeanine aba mu Bufaransa aza mu Rwanda aje gusura umuryango we ndetse no kuruhuka.

Cyusa Ibrahim n'umukunzi we Jeanina Noach, buri umwe yahamije urwo akunda mugenzi we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top