Imyidagaduro

Urukundo rwa bo barugize ibanga! Abanyamakuru ba Radio 10 bakoze ubukwe (AMAFOTO)

Urukundo rwa bo barugize ibanga! Abanyamakuru ba Radio 10 bakoze ubukwe (AMAFOTO)

Abanyamakuru ba Radio&Tv10, Furaha Giovanni Bonheur na Esther Fifi Uwizera basezeranye imbere y’amategeko, ubukwe bwatunguye benshi barimo n’abo bakorana.

Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024 mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasobo mu Mujyi wa Kigali.

Nubwo bakoranaga mu kigo kimwe ariko urukundo rwa bo barugize ibanga rikomeye kuko n’abo bakorana batari babizi ndetse banatunguwe no kubona basezeranye imbere y’amategeko.

Fifi akaba asanzwe akora ikiganiro cy’Iyobokamana cyitwa "Imbaraga mu Guhimbaza" akorana na Eddy Kamoso, akora kandi mu gisata cy’imikino ni mu gihe hari n’akandi gace agira kitwa "Imbogo" gatambuka kuri TV10 kaba ari video zisekeje zirimo n’abantu baba bakoze amakosa mu byo banditse cyane cyane ibinyamakuru.

Umugabo wa Esther Fifi, Furaha Giovanni Bonheur we akaba akora mu ishami ry’amafoto n’amashusho.

Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe bwa bo izaba tariki 07/07/2024 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa muri salle ya Kigali Parents School, ndetse banasezerane imbere y’Imana muri Salle ya Kigali Parents School.

Fifi na Bonheur ubwo bari bategereje gusezerana imbere y'amategeko
Bonheur yarahiriye kuzabana akaramata na Fifi
Fifi na we yafashe ku ibendera maze asezeranya Bonheur ko bazatandukanywa n'urupfu
Byari ibyishimo ku mpande zombi
Ubukwe bwa bo bwatunguye benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwizeyimana Claudine
    Ku wa 3-05-2024

    Andika Igitekerezo Hano fifi na bonheur bankundanye neza cyane pe kujyeza bajyiye murukiko abo bakorana batabize kweri murasobanutse mbifurije kuzajyira urugo rwiza .

To Top