Urukundo rwo mu gitanda! Uwanditse ‘Igare’ ni nawe wanditse ‘Saa Moya’ indirimbo zikunzwe kuri ubu
Muri iyi minsi mu bahanzi nyarwanda baharaye gukora indirimbo z’urukundo ruganisha mu mashuka. Indirimbo ‘Igare’ ya Mico The Best na ‘Saa Moya’ ya Bruce Melody ni zimwe mu ndirimbo zikunzwe kuri ubu, zikaba zose zaranditswe n’umuntu umwe.
Izi ndirimbo zose zanditswe n’umuhanzi Mico The Best usanzwe uzwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, yavuze ko indirimbo Saa Moya atari we wayanditse ahubwo yayandikiwe na Mico The Best.
Yagize ati“Saa Moya ntabwo ari njye wayiyandikiye, aho naba mbeshye. Nayandikiwe na Mico The Best, ni umuhanga mukwandika ndamushimira cyane.”
Akomeza avuga ko n’ubwo iyi ndirimbo yasohotse nyuma, ariko Mico yayanditse mbere y’iyo yiyandikiye yitwa Igare.
Yagize ati“Saa Moya niyo yanditse mbere n’ubwo ya sohotse nyuma y’Igare.”
Muri iyi minsi abahanzi nyarwanda baharaye gukora indirimbo benshi bafata nko gushishikariza abantu gukora imibonano mpuzabitsina, nka; Ntiza ya Kagame ft Bruce Melody, Tokeni ya Young Grace, Ubushyuhe ya Dj Pius, Micro ya Davis D n’izindi.
Ibitekerezo