Imyidagaduro

Urusengero rwakira abantu ibihumbi 3 rwari rwuzuye! Yvan Buravan yasezeweho bwa nyuma

Urusengero rwakira abantu ibihumbi 3 rwari rwuzuye! Yvan Buravan yasezeweho bwa nyuma

Burabyo Yvan wamenyekanye mu muziki nka Yvan Buravan yasezeweho bwa nyuma mu marira menshi n’agahinda.

Inkuru y’urupfu rwa Yvan Buravan wari ukunzwe na benshi mu Rwanda no hanze yarwo yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2022 aho yaguye mu Buhinde yari yaragiye kwivuza kanseri y’Urwagashya.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri muri Camp Kigali hari habereye umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe no kumusezeraho.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022 ni bwo Yvan Buravan yasezeweho bwa nyuma, umuhango wabereye mu rusengero rwa EAR Remera rwakira abantu ibihumbi 3, rwari rwuzuye abantu mu ngeri zitandukanye yaba inshuti ze n’abo mu muryango baje kumusezeraho, byari mu marira menshi n’agahinda.

Muri uru rusengero ni n’aho habereye isengesho ryo kumusabira ryayobowe na Rev Past Antoine Rutayisire.

Rev Past Antoine Rutayisire yavuze ko na we akunda umuziki wa Yvan Buravan kuko yaririmbaga ndirimbo zitanga ubutumwa bwiza.

Ati “Umuziki wa Yvan Buravan ndawukunda kuko aririmba ibintu byiza. Uburyo bwiza bwo kubaho ubuzima neza ni ukubaho ufite intego kuko ubuzima ari bugufi”.

Mubyara we witwa Alain yavuze ko Yvan yari umuntu utangaje kuko no mu nshingano nyinshi yari afite yaboneraga umwanya umuryango we.

Ati “Yvan usize icyuho kinini mu bavandimwe. Tubuze ikintu kinini mu muryango. Yvan yari afite inshingano nyinshi ariko igitangaje ni uko twese yatuboneraga umwana uhagije kuva ku muto ukivuka kugeza ku musaza".

Nyuma y’uyu muhango umubiri we wahise ujyanwa ku Irimbi rya Rusororo aho agomba gushyingurwa.

Yvan Buravan yavutse Ku ya 27 Mata 1995, avukira i Gikondo, Kimisange. Yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022. Se yitwa Burabyo Michael na nyina akitwa Uwikunda Elizabeth. Ni umwana wa bucura mu muryango w’abana batandatu. Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ku kigo cyitwa Le Pet Prince, amashuri yisumbuye yayatangiriye muri Amis des Enfants na La Colombiere, arangije umwaka wa kabiri muri kaminuza y’u Rwanda CBE mubijyanye n’ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga.

EAR Remera yari yuzuye
Rev Antoine Rutayisire yavuze ko na we akunda umuziki wa Yvan Buravan
Yvan Buravan yasezeweho bwa nyuma
Byari agahinda kenshi n'akababaro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • niyonkuru Elyse
    Ku wa 27-08-2022

    Nitwa niyonkuru Elyse ntuye Mukarere kagasabo Yvan namukundaga cyane gusa Imana izamuhe iruhuko ridashira kdi dufatanyije kubihanganisha

  • Yvan namukundaga cyn ark Gus Imana imwakire mubayo murakoze abasize mukomeze kwihangana

  • Yvan namukundaga cyn ark Gus Imana imwakire mubayo murakoze abasize mukomeze kwihangana

  • Yvan namukundaga cyn ark Gus Imana imwakire mubayo murakoze abasize mukomeze kwihangana

IZASOMWE CYANE

To Top