Imyidagaduro

Utuma Isi iba nziza kurushaho mutima wanjye – Ndanda yatomagije umugore we ku isabukuru ye y’amavuko

Utuma Isi iba nziza kurushaho mutima wanjye – Ndanda yatomagije umugore we ku isabukuru ye y’amavuko

Nizeyimana Alphonse wamenyekanye muri ruhago nka Ndanda, mu magambo yuzuye imitoma yifurije umugore we, Kamali Grace[Gracia] isabukuru nziza.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2021 nibwo Ndanda yasezeranye imbere y’amategeko na Grace usanzwe wibera ku mugabane w’u Burayi.

Uyu munsi ku wa 23 Nzeri, akaba yizihije isabukuru y’amavuko, Ndanda akaba yamufashije kwizihiza uyu munsi n’amagambo meza yuzuye imitoma yamubwiye, ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye.

Yagize ati “Isabukuru nziza ku mugore umwe rukumbi mwiza, imitsima y’isabukuru y’amavuko ntishobora kuryohera kukurusha. Isabukuru nziza ku mugore mwiza ku Isi, umugore wanjye akaba urukundo rw’ubuzima bwanjye, Imana ikomeze ikurinde mama, ndagukunda cyane byose byanjye, umugore w’inzozi zanjye ubu n’iteka ryose. Ni umunsi udasanzwe ishime mama ndagukunda.”

Ubundi butumwa yashyizeho nabwo bumwifuriza isabukuru nziza buragira buti “Ku bw’umugore wanjye wihariye, isabukuru nziza mukundwa ukaba n’umugore mwiza, utuma Isi iba nziza kurushaho mutima wanjye, warakoze k’ubw’urukundo wankunze, ndagukunda cyane.”

Ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, hari nyuma y’iminsi mike hagiye hanze amafoto Ndanda amusaba ko yazamubera umugore.

Ndanda wari umunyezamu wa AS Kigali akaba yararetse gukina, yahoze akundana n’umunyamakuru Anita Pendo ndetse banabyaranye abana 2.

Ndanda yifurije umugore we isabukuru mu magambo yuzuye imitoma
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 23-09-2021

    Nn yaramuhevye wamunyamakuru

IZASOMWE CYANE

To Top