Uwari umugore wa Katauti wari warabaswe n’ubusinzi yinjiye mu ivugabutumwa
Irene Uwoya wamenyekanye muri Sinema ya Tanzania nka Oprah akaba yarahoze ari umugore wa Ndikumana Hamad Katauti wari kapiteni w’Amavubi, yinjiye mu ivugabutumwa.
Uyu mugore wari usanzwe ari umukristu muri Kiliziya Gatulika yatangije umuryango wa ’Friends of God Ministry’ bishatse kuvuga Umuryango w’Ivugabutumwa w’Inshuti z’Imana.
Mu kiganiro yashyize ku rukuta rwe rwa Youtube yasobanuye byinshi ku buzima bwe ndetse n’umuryango w’ivugabutumwa yatangije ari kumwe na Majag usanzwe umuba hafi.
Ati “Ni ikintu Imana yashakaga ko dukora. Njye namwe twese turi inshuti z’Imana. Kubaka urusengero cyangwa kurugira, ni ikintu twese dushaka kongera kuri uyu muryango kubera ko kugeza uyu munsi nta kindi kintu mfite […] Ni ugufasha abantu, ubu sindi umwe kandi tubikora kuko turi inshuti.”
“Namaze igihe kinini ndi mu by’isi, ariko ntabwo nari niteguye gukorera Imana mu gihe nari mfite ibindi mpugiyemo. Ni nayo mpamvu kandi ntari ntunganiye Imana, ariko niyo mpamvu yatumye mpinduka.”
Si we gusa kuko n’umuhungu we Krish Ndikumana yabyaranye na Katauti (witabye Imana muri 2017) na we yamutwaye muri uru rugendo.
Ati “Umwaka ushize nyuma yo kuba njye wa nyawe, nahinduye intekerezo ndetse negerana n’Imana cyane; akenshi nariyirizaga. Nakundaga kujya ku misozi nkiyiriza.”
Yavuze ko yari yarabaswe n’ubusinzi kugeza aho yari asigaye atanga miliyoni 20 z’amashilingi 20 ku cyumweru azigura, yatangiye gutekereza gukizwa 2017 ariko abigeraho muri 2024.
Ati “Ntabwo nzi niba hari umuntu wakuze akunda inzoga nkanjye. N’iyo nabaga ndi muri ‘Hangover’ ntabwo nazihurwaga. Nakundaga inzoga cyane[...] nakuze ndi uwo muntu ntazi gukorera Imana.”
Ndikumana Hamad Katauti yashakanye na Oprah muri Nyakanga 2009 mu birori byabareye Dar es Salaam. Katauti yitabye Imana tariki ya 15 Ugushyingo 2017 azize urupfu rutunguranye, gusa yitabye Imana baratandukanye batakibana.
Ibitekerezo