Abantu bamwe basubiye mu rugo batinjiye mu mugoroba wo gusezera kuri Yvan Buravan, witabiriwe n’ibyamamare (AMAFOTO)
Uyu munsi nibwo habaye umugoroba wo gusezera mu buryo bwa rusange ku muhanzi Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana azize kanseri y’Urwagashya tariki ya 17 Kanama 2022.
Uyu muhango wabereye muri Camp Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2022, witabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba muri sinema, muri siporo ndetse no mu muziki yabarizwagamo.
Nk’uko byari biteganyijwe saa 17h abantu bari bamaze kugera kuri Camp Kigali, polisi y’igihugu ibafasha kwinjira hirindwa umuvundo.
Saa moya zibura iminota mike ahari hateguwe kubera uyu muhango hari hamaze kuzura kandi hanze hari hakiri n’abandi, ibi byanatumye hari abasubira mu rugo batabashije kwinjira.
Ni umuhango ukaba watangijwe n’isengesho rya Pasiteri Samuel.
Hagiye hakurikiraho indi mihango harimo ubuhamya bwa Bruce Intore warebereraga inyungu ze mu muziki, ikigeranyo ku buzima bwe.
Haririmbwe kandi indirimbo za Yvan Buravan bikozwe na bamwe mu bahanzi nka Big Time yaririmbwe na Ariel Ways, Malaika na Yverry, Twaje na Ruti Noel, Ni Yesu na Israel Mbonyi, Serge na Prosper Nkomezi, Gusakara yaririmbwe n’ishuri ryo ku Nyundo.
Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022 ari bwo hazabaho umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma ndetse no kumushyingura.
Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 23-08-2022Bravan rest in peace,
-xxxx-
Ku wa 23-08-2022Bravan rest in peace,