Imyidagaduro

Mugabekazi Queen uri muri Miss Rwanda 2022 yagarutse ku ihohoterwa rikorerwa abakobwa (AMAFOTO)

Mugabekazi Queen uri muri Miss Rwanda 2022 yagarutse ku ihohoterwa rikorerwa abakobwa (AMAFOTO)

Mugabekazi Ndahiro Queen umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, afite umushinga ugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa yakomoye ku byagiye bimubaho, aho yagiye yimwa akazi abwirwa ko we abagabo bazamuha amafaranga.

Mugabekazi ufite nimero 42 wamutora unyuze hano cyangwa ugakanda *544*1*42#, yavutse tariki ya 8 Nzeri 2002 avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, ni umuhererezi mu muryango w’abana 3, imfura iwabo ni umukobwa n’aho ubuheta bukaba umuhungu. Ababyeyi be bose baracyariho.

Amashuri abanza yayize i Nyandungu kwa Hadji, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O Level) yacyize Lycée Notre Dame de Citeaux ni mu gihe icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A Level) yacyize Lycée de Kigali aho yize PCB (Physics, Chemistry and Biology).

Uyu mukobwa wayimamarije mu Ntara y’Iburasirazuba akaboneka mu bakobwa 70 bahataniye kuza muri 20 bazajya mu mwiherero wa nyuma, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko ikintu cyamuteye kujya muri Miss Rwanda ari uko yasanze abakobwa begukanye amakamba hari icyo byagiye bibafasha mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo kandi na we akaba abona hari ikibazo cyugarije u Rwanda yakemura.

Ati “Nakuze mbibona kuri televiziyo nkabona ni byiza ariko aho ntangiye gukura mbona ko ba Nyampinga bagiye begukana amakamba bibafasha kugira ngo bagire icyo bageza ku Rwanda, nahise mbikunda cyane kuko najye narindimo mbona ikibazo nakemura nibwo nahisemo kuza muri Miss Rwanda.”

Avuga ko bwa mbere agira iki gitekerezo yakibwiye mama we na nyina wabo ari na we mujyanama we afite ubu, bose baramushyigikira.

Agaruka ku mushinga we yavuze ko ari umushinga ujyanye n’ihohoterwa rikorerwa abakobwa cyane cyane mu kazi aho usanga umukobwa ahabwa akazi hari ikindi bamukurikiranyeho.

Ati “Umushinga mfite ujyanye n’icunaguzwa ry’abakobwa no guhagarika itotozwa cyane cyane nk’ibanda mu kazi, nk’ubu umukoresha wawe akaza akakubwira ngo ndakongera umushahara ariko turyamane kandi ibyo bintu bikunda kuboneka cyane mu kazi, cyangwa se akaguha akazi agamije ko muzaryamana, urumva aguhaye akazi atari uko ugashoboye ahubwo hari ikindi akubonamo.”

“Hari akazi sosiyete yishizemo ko gakorwa n’abagabo hari n’ako bishyizemo ko gakorwa n’abagore, ugasanga umukobwa ari umukanishi bikagutangaza cyane uti ubu azabona umugabo? Hari imyumvire itangira umukobwa akiri umwana basanga akina n’abandi ngo ntuzi ko uri umukobwa? Agakura atyo agategereza ko akura agakora ubukwe.”

Ni umushinga avuga ko yakomoye ku bibazo yagiye ahura nabyo mu buzima bwe, aho hari igihe yimwe akazi atari uko adashoboye ahubwo abwirwa ko we yajya kureba abagabo bakamuha amafaranga.

Ati “ndavuga ibi kuko byambayeho, nasabanye akazi na musaza wanjye, we yarakabonye njye ndakabura bambwira ko njye nshobora kubona amafaranga nyakuye mu bagabo, uwo muntu yarambwiye ngo ngiye guha akazi musaza wawe kuko wowe wabona amafaranga mu bagabo, ubwo iyo ntagira abanshyigikiye ngo bambwire ngo ntabwo ari byo, ko ahubwo nanjye nabona akazi, nari kuba nanajya mu bagabo gushaka amafaranga ngo mbone uko nibeshaho.”

Yakomeje avuga kandi hari n’igihe yari yarabonye akazi ariko abakiriya bakajya bakora igisa no kumutoteza bavuga ko mu buriri ashobora kuba aryoshye.

Ati “ibyo uwo mugabo yambwiye byamabayeho kenshi, cyangwa se umuntu ukabona arakubona nk’aho uri ishusho nziza nta kindi kintu wakwigezaho. Ntabwo nazibara byabaye kenshi abantu babifashe nk’ibisanzwe, ukumva arakubwiye ngo uyu mwana ashobora kuba aryoshye mu buriri, ibyo barabibwiye kenshi. Hari ahantu nakoraga barabimbwiye, ni abakiriya babivugaga umukoresha wanjye ntacyo mushinja.”

Avuga ko ubwo bari imbere y’akanama nkemurampaka bategereje ko bavuga abatsinze, yari afite ubwoba bwinshi ariko bamaze kumuhamagara mu batsinze yishimye cyane.

Agaruka ku cyizere yifitiye cyo kuba yakwegukana iri kamba, yagize ati “Miss Rwanda igendera ku bintu 3, ubwenge, ubwiza n’umuco kandi ndizera ko byose mbifite kandi iyo baba batarambonyemo impano ntabwo bari kunyemerera gutambuka.”

Ni umukobwa uvuga ko afite impano zitandukanye zirimo gukina Volleyball, Cricket no gukora make-up. Avuga ko aramutse abonye amahirwe yazakina Cricket nk’uwabigize umwuga.

Mu gihe yaba ategukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ntabwo yarekera gushyira mu bikorwa umushinga we, yumva niyo yajya abwira umuntu ku giti cye hari icyo byatanga kuko nubwo yabibwira umwe na we yajya abigeza ku bandi.

Mugabekazi Ndahiro Queen uhatanye muri Miss Rwanda 2022
Afite umushinga wo kurwanya itotezwa n'ihohoterwa rikorerwa abakobwa
Umushinga we ufitanye isano n'ibyo yagiye ahura nabyo
Ni umukobwa wifitiye icyizere ko azegukana iri kamba
Afite nimero ya 42
Avuga ko kumutora ari ugushyigikira umwana wese w'umukobwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top