Imyidagaduro

VIDEO: Akari ku mutima wa Buravan witegura kuzenguruka Afurika aririmba

VIDEO: Akari ku mutima wa Buravan witegura kuzenguruka Afurika aririmba

Yvan Buravan yakoze amateka mashya yegukana irushanwa ry’umuziki ‘Prix Découvertes 2018’, ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), izina rye ryahise ritumbagira bidasanzwe.

Buravan yabwiwe ko yatsinze Prix Découvertes, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018. Izina rye ryahise ryandikwa byihuse muri byinshi mu binyamakuru byo ku Isi by’umwihariko ibikoresha Igifaransa.

Yabwiye ISIMBI ko byamukoze ku mutima ndetse ko ibihembo azahabwa birimo kuzenguruka Afurika aririmba azabibyaza umusaruro ubuhanzi bwe bugakwira hose ku Isi.

Azahabwa igihembo cy’amayero ibihumbi icumi [10,000 euros], gukora ibitaramo bizenguruka mu bihugu birenga 20 bya Afurika na kimwe gikomeye azakorera mu Mujyi wa Paris.

Yagize ati “Ni ikintu gikomeye, ubwo mperuka mu Burayi nari nagiye kuririmbira abiganjemo Abanyarwanda kandi mbona barishimye, ubu noneho bizajya bitegurwa n’abantu batari abanyarwanda njyeyo ndirimbe nk’umuhanzi watsindiye Prix Découvertes.”

Yongeraho ati “Ni inshingano ikomeye ariko tuzabikora kuko Imana yabiduhereye ubushobozi. Ikindi gikomeye ni uko bizamfasha kuzamura urwego rwanjye rw’ubuhanzi, bizagira ikintu kinini bifasha umuziki wanjye.”

Umuryango wa Buravan wishimye. By’umwihariko ngo yabwiye se ko amushimira kuko ‘ari we akesha byose’. Ati “Nkunda kumubwira ko ari umugisha kuba mufite, kuba anshyigikira muri ibi bintu nkora. Namubwiye ko mushimiye cyane kuko ibi ni we mbikesha.”

IKIGANIRO NA BURAVAN WATSINDIYE PRIX DECOUVERTES

Yatowe n’akanama nkemurampaka kagizwe n’abahanga mu muziki ku rwego mpuzamahanga. Abakurikiranye iri rushanwa bo mu bice bitandukanye by’Isi na bo batoye umuhanzi ubikwiye. Ubuyobozi bwa Prix Découvertes RFI bwatangaje ko hatoye abantu basaga gato 45,000.

Mu mwaka wa 2013 Mani Martin wo mu Rwanda yararyitabiriye ariko ntiyabasha gutsinda. Mu 2016 nabwo u Rwanda rwaserukiwe na The Ben n’umuraperi Angel Mutoni ariko ntibabasha gutsinda.

Prix Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa na Unesco.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top