VIDEO: Fabiola wakinnye ari umusazi muri filimi ‘Amarira y’urukundo’ ni inkuru mpamo y’ibyamubayeho
Mukasekuru Hadidja [Fabiola] ni umukinnyi wa sinema nyarwanda wamamaye cyane muri filimi ‘Amarira y’urukundo’ yanditse akanayikinamo yitwa Fabiola, yahishuye ko agace yakinnye ari umusazi muri iyo filimi ari inkuru mpamo yabaye ku buzima bwe.
Fabiola ajya kwandika iyi filimi ni inkuru yumvaga yakwandika ikagira igice kimwe kirangira cyangwa se akaba yayandikamo igitabo gusa aza gusanga nta bushobozi yabona butunganya icyo gitabo ni bwo yaje kuyibyazamo filimi y’uruhererekane yanditse agendeye ku nama n’ibitekerezo by’abantu.
Yatangaje kandi ko mu kwandika iyi filimi atigeze ateganya abakinnyi azakoreshamo kuko nka Manzi yamusanze ku muhanda arabimusaba aremera.
Yagize ati: “Nandika iyi filimi sinari mfite abakinnyi nzakoreshamo bazwi kuko nka Manzi namusanze ahantu ku muhanda ndamuganiriza, ndabimusaba arabyemera n’ubwo abantu benshi bari batariyumvamo ibyo gukina filimi muri icyo gihe, ndakomeza nshaka n’abandi bazadufasha.”
Muri iyi filimi kandi Fabiola akina akundana na Manzi, bamwe baje kubyuririraho bavuga ko ari yo ntandaro yo gutandukana n’umugabo we maze Fabiola anyomoza aya makuru avuga ko amakimbirane ye n’umugabo we yatangiye ataraninjira muri filimi.
Yagize ati: “Ntabwo nkiri kumwe n’umugabo wanjye wa mbere ahubwo mfite undi mutware, mu by’ukuri ntawuzi icyo twapfuye kuko n’abana bacu ntabyo bazi, akenshi abantu babona ikintu kibaye bagashakira impamvu aho itari.”
“Amakimbirane yacu yatangiye ntaranakina filimi kuko urugamba narutangiye mu mwaka wa 2004 ari na wo nashatsemo. Abatekerezaga ko mu gutandukana kwa Fabiola n’umugabo we ari Manzi wabigizemo uruhare si byo kuko uretse kuba Manzi yitonda ni n’umwana kuri njye, baramubeshyera rwose.”
Uretse ibyo kandi Fabiola yahishuye ko agace yakinnye ari umusazi muri filimi ari inkuru mpamo yabaye ku buzima bwe.
Yagize ati: “Nk’uko nabivuze, filimi ikinwa hashingiye ku bintu bisanzwe bibaho mu bantu, gukina ndi umusazi rero nakwigarukaho, bibaye ngombwa ko mbitangaza, kuko ni inkuru mpamo yambayeho. Umunsi wa mbere nshyingirwa byambayeho neza nka kumwe byabaye muri filimi.”
Yakomeje agira ati”nabikoze ngira ngo n’abandi bahuye na kiriya kibazo bumve ko ari ibintu bibaho mu bantu, atari bo bonyine byabayeho. Nkimara kubikina numvise nduhutse ku mutima kuko nari maze gushyira hanze ikiniga nari maranye iminsi, ni nk’aho nari ntuye umutwaro wari undemereye.”
Fabiola udaherutse kugaragara muri sinema nyarwanda atangaza ko impamvu ari ukubera ko yari agifite umwana w’uruhinja yagombaga kubanza kwitaho, gusa ngo arateganya kugaragaza filimi nshya muri uku kwezi kwa karindwi kuko hari filimi ebyiri amaze gukora atarashyira ahagaragara, bityo akaba yemeza ko uyu mwaka uzashira abafana be bongeye kumubona.
Ngo Manzi ntabwo ari we watumye atandukana n’umugabo we
Reba hano ikiganiro na Fabiola
)
Ibitekerezo
Nyirakamana janete
Ku wa 31-08-2023Andika Igitekerezo Hano
ndatekere ko mwa jyamutwo
kureba film nyarwanda murakoze
kandi Turabakunda.
Habarugira protogene
Ku wa 23-12-2021Andika Igitekerezo Hano
Habarugira protogene
Ku wa 23-12-2021Andika Igitekerezo Hano
NTAKARUTIMANA JEAN PAUL
Ku wa 9-08-2021bravo vous les Mérite ET JE VOUS ENCOURAGE
blessing
Ku wa 25-05-2021nitwa blessing nkunda flime nyarwanda knd fabiola na rosine ndabakunda cyane knd ndabakurikira
Nitwa Yvonne
Ku wa 27-11-2019Nkunda firm nya Rwanda arikobirangoea kuzibona kubera mba Uganda mubwire nabijyenza gute nkajyanzibona binyoroheye murakoze ndabakunda cyannne Kandi ndabaku ricyorana ukoncoboye
Nitwa Yvonne
Ku wa 27-11-2019Nkunda firm nya Rwanda arikobirangoea kuzibona kubera mba Uganda mubwire nabijyenza gute nkajyanzibona binyoroheye murakoze ndabakunda cyannne Kandi ndabaku ricyorana ukoncoboye