Imyidagaduro

Video: Imibereho ya Nkunda Match w’i Kirinda ukoresha ibihumbi 100 ku irangi yisiga

Video: Imibereho ya Nkunda Match w’i Kirinda ukoresha ibihumbi 100 ku irangi yisiga

Nkunda Match ni izina rimaze kuba ikimenyabose matwi y’abakurikirana radiyo zitandukanye mu Rwanda ndetse no mu bafana ba Rayon Sports afitiye urukundo rwo kuva akiri igitambambuga.

Uyu musore ari mu bafana bisiga irangi ry’ubururu n’umweru aho Rayon Sports igiye hose, ndetse akaba mu bavuza na za Vuvuzela mu gushyigikira iyo kipe ifite igikundiro kidasanzwe mu Rwanda.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na ISIMBI, Nkunda Match w’i Kirinda yavuye imuzi uko yakuze akunda guhamagara kuri za radiyo zitandukanye mu gihugu ndetse n’uko yaje kuvamo umufana ukomeye wa Rayon Sports.

Yagize ati "Izina Nkunda Match ryaje niga mu mashuri, aho nigaga hari habaye umukino iduhuza n’ikindi kigo, umutoza atanshyizemo ndabimusaba cyane, arambaza ati ’Ariko ubundi ntagushyize mu kibuga waba iki?’, ndamusubiza nti ’Koca, rwose njyewe nikundira match, ntanagiye mu kibuga nanapfa,’ nkabivuga ntyo, nuko umufana wari uri inyuma yanjye yahise azamuka mu bandi avuga ati ’Ngo yikundira match, izina ritangira kumenyekana gutyo."

Yavuze ko ibyo guhamagara kuri za radiyo yabitangiye ahagana mu 2005, bitewe n’uburyo yabonaga aho atuye i Kirinda ari ahantu hakonje, hatavugwa mu itangazamakuru kandi hafite ibyiza byinshi nk’ibitaro, insengero nziza n’ibindi.

Ati "Numvaga za Gitarama na Butare bivugwa, bimwe bya kera, ariko twebwe nkumva nta muntu utuvuze. Mu 2007 nibwo habaye Yubile y’imyaka ijana ya EPR Kirinda, haza Ingabo zikomeye, Abaminisitiri n’abandi bantu bakomeye ariko ntega amatwi kuri radiyo ngo numve ko hari ubivugaho, ndategereza birangira ntabyo numvise."

Yakomeje agira ati "Numvise ari ibintu bimbangamiye mu buzima bwanjye, ubwo bigeze mu 2008, nkiri mu mashuri n’ubuzima butanyoroheye, mfata telefoni zicyaduka mu Rwanda, za Rwandatel, mpita ntangira guhamagara ku maradiyo."

Yavuze ko bwa mbere yatangiriye guhamagara kuri RC Huye hacyaduka iz’abaturage, icyo gihe ngo yavugaga ubuzima buri i Kirinda, ibyiza n’ibibi bihari ndetse n’ibyo banyuragamo umunsi ku wundi.

Nkunda Match avuga ko kwinjira muri Kigali byaturutse kuri Rayon Sports kuko yahageraga ari uko aje kureba imikino yayo, akagera no mu bindi bice by’igihugu yabaga yakiniyemo. Magingo aya atuye muri uyu mujyi avuga ko ari bwo bimworohera gukurikirana ikipe akunda.

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE ISIMBI YAGIRANYE NA NKUNDA MATCH

Ati "Ubundi njye navukiye muri Rayon Sports, Mama ndamushimira cyane, yakundaga Rayon Sports kimwe na Papa. Uribuka radiyo za nasiyonali zikibaho, Papa iyo yabaga yagiye gupagasa, Mama umbyara we tugasigarana mu rugo yakoreshaga uburyo bwose akabona amabuye ya ’Tiger’ kugira ngo mbashe kumva Orinfor [...] Ni ababyeyi banjye bayinkundishije ku buryo nyibona bwa mbere byari nk’igitangaza."

Nkunda Match avuga ko Rayon Sports "itanga ubuzima" ku bayikunda ndetse ngo ntiyiyumvisha ko hari uwaba atayikunda "kuko itanga umunezero mu bihe byose n’iyo yaba iri mu bibazo, abayikunda bakomeza kuyishyigikira."

Ihangana ry’abafana Rayon Sports n’aba APR FC

Nkunda Match asobanura ko ihangana rirangwa hagati y’abafana ba Rayon Sports n’aba APR FC ridasobanura intambara ahubwo ngo babikora bashaka kugaragaza urukundo bafitiye amakipe yabo, bashaka kwerekana ko ibyiza by’ikipe yabo biruta ibya mukeba.

Akomeza avuga ko mu byo ikipe akunda irusha APR FC bahora bahanganye harimo uburyo bishima, uko batsinda n’utundi duhigo. Gusa ngo ibyo guhangana kwabo ntibivamo kurwana kuko guhangana bagaragaza ibitekerezo ari byo bifite imbaraga bituma n’uwo ku rundi ruhande hari icyo abyungukiramo.

Ibihumbi 100 ku irangi yisiga

Nkunda Match avuga ko irangi rikunze kumugaragaraho mu gihe cyo gufana no gushyushya urugamba arisigwa n’umukozi we yabitoje, ati ariko n’iyo tutari kumwe "Dufite uburyo ducanga irangi, bigakunda" [Atebya].

Yavuze ko irangi yisiga rihenze cyane kuko ushobora gusanga indobo y’ibara rimwe igura hagati y’ibihumbi 40 Frw n’ibihumbi 60 Frw, byaba amabara abiri bikaba byaguhagarara hafi mu bihumbi 100 Frw.

Nkunda Match w’i Kirinda yakomoje no ku mubano asangiye n’abandi bakunzi ba Rayon Sports by’umwihariko Rwarutabura na we ufite izina rizwi cyane mu kogeza iyo kipe, ati "Sinatinya kuvuga ko ari we Perezida w’Abahuriga, turamukunda, ni inshuti yanjye, tubana neza gutyo."

Ni ibiki abahuriga ba Rayon Sports banywa bibatera imbaraga?

Yanyomoje kuri ayo makuru ati "Niba umbona ubu, urabibona ndi ’Smart’, gusa hari ushobora kumbona nisize irangi akavuga ati ’Yanyweye urumogi’ n’ibindi byinshi ariko oya! Nta kintu na kimwe tunywa usibye amazi na Skol. Ibyo byo rwose ntabwo wabura ku binywa, gusa nanone unywa akari mu rugero kugira ngo udateza ikibazo.

Nkunda Match avuga ko we na bagenzi be atari inzererezi kuko harimo n’abafite imiryango, abize ndetse by’umwihariko ku giti cye akaba ari umutekinisiye wa telefoni na mudasobwa ku buryo nyuma yo kuba umufana afite indi mirimo imutunze.

Uyu mufana wa Rayon Sports avuga ko ikintu cya mbere kimubabaza mu mibereho y’ikipe ye ari igihe APR FC yabatsinze ku buryo ngo ashobora kurira akanaryama mu muhanda. Yemeza ko n’iyo ibyo bibaye yirinda gukora ibyatuma hari umubona akibaza nabi ku ikipe ye.

Mu butumwa bw’umwihariko ageza ku bakunzi ba Rayon Sports ari ukuyishyigikira mu buryo bwose bushoboka, n’abayikunda ku mutima bakabishyira no mu bikorwa, ahamagarira n’abandi bafana kwiyongera mu ’bahuriga’ bayo ariko bakaza mu mahoro bakirinda ibikorwa byasiga icyasha ikipe.

Nkunda Match ku mirwano ya Caleb n’umufana yakubise

Yagize ati "Kuri uriya munsi, njye nari ndi kumwe na Rwarutabura, turavuga tuti ’Twijya mu kibuga, tubireke abashinzwe umutekano n’imyitwarire babikemure. Icya mbere ni uko tugira imyitwarire myiza nk’abafana."

"Gusa uko mbibona uriya winjiye mu kibuga asanga umuntu mu kibuga mu kazi ke, kuko nawe umuntu agusanze mu kazi kawe aguhohoteye, ni ikibazo. Ni kimwe n’umujura ushobora kugusanga mu nzu, ni we waba uguhohoteye. Ni kimwe n’uriya warwanye na Caleb, ni we wabanje guteza ikibazo, ni we ukwiye guhanwa.

Ku bavuga ko uwarwanye na Caleb ari umufana wa APR FC aho kuba uwa Sunrise bari bahuye, Nkunda Match avuga ko nta muntu wamenya uruhande yari ahengamiyeho kuko nta mwenda ugaragaza ikipe yafanaga yari yambaye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • lee
    Ku wa 9-11-2018

    Ukurikije uburyo asubizamo birumvikana ko ari umuhanga, ariko kubera iki umunyamakuru atamutubarije niba gufana ikipe kuri ruriya rwego ari urukundo gusa cg se babahemba cg bakabaha agahimbazamusyi.

To Top