Imyidagaduro

Wari umunsi wo guterana imitoma no kubwirana amagambo asize umunyu! Uko bimwe mu byamamare Nyarwanda byizihije ’St Valentin’ (AMAFOTO)

Wari umunsi wo guterana imitoma no kubwirana amagambo asize umunyu! Uko bimwe mu byamamare Nyarwanda byizihije ’St Valentin’ (AMAFOTO)

Ibyamamare Nyarwanda byifashishije umunsi w’abakundana mu kwibutsa abakunzi ba bo urwo babakunda, uburyo ari ingenzi mu buzima bwa bo ari na ko bafata umwanya wo gusangira na bo, bakabasohokana ahantu heza mu rwego rwo kwishimana.

Tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka ni umunsi wahariwe abakundana ku Isi yose, uyu munsi uzwi nka ’Saint Valentin’ cyangwa ’Valentine’s Day’ mu ndimi z’amahanga.

Ni umunsi abakundana baba bari kwizihiza umunsi urukundo rwa bo, bahana impano zitandukanuye ziganjemo indabo ari na ko babwirana amagambo meza y’urukundo.

Ni umunsi kandi abenshi bakunze kurimba (kwambara) imyenda yiganjemo amabara y’umutuku, umweru, umukara ndetse n’iroza.

Mu gihe ku Isi yose benshi baba bari kwizihiza uyu munsi, ni na ko ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda kimwe n’abandi Banyarwanda baba bizihiza uyu munsi, niyo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kubagezaho uko ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda byizihuje uyu munsi.

Muyango Claudine na Kimenyi Yves

Muyango na Kimenyi bizihije umunsi w’abakundana barya umunyenga mu ndege, bava Kigali berekeza Musanze.

Miss Muyango Claudine wabaye nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Popularity) mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019 n’umugabo we Kimenyi Yves usanzwe ari umukinnyi w’umupira w’amaguru aho ari umunyezamu wa AS Kigali, bizihije umunsi w’abakundana barya umunyenga mu ndege.

Sosiyete yitwa Akagera Aviation ni yo yatembereje Muyango na Kimenyi mu ndege nyuma y’uko batsinze irushanwa ryari ryateguwe n’iyi sosiyete bahigitse Couple ya Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we.

Iyi ndege yabavanye i Kigali ibajyana i Musanze muri Virunga Lodge aho bafatiye amafunguro ya saa sita, iyo ndege yongeye irabafata urabacyura nyuma yo kugirana ibihe byiza.

Miss Keza Maolithia yerekanye umukunzi we

Mu gihe Isi yose iri kwizihiza umunsi w’abakundana (Valentine’s Day), Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda mu 2022 yerekanye umukunzi we.

Miss Keza Maolithia abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’umusore yihebeye witwa Cedric Rutazigwa, amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana ‘St Valentin’.

Ababyinnyi General Benda na Shakira Kay bamaze umwaka bakundana bateranye imitoma karahava

Ababyinnyi bagezweho kandi bakunzwe na benshi General Benda na Shakira Kay bizihije umunsi w’abakunda baterana imitoma.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI avuga ko aba bombi bamaze umwaka bakundana, bakaba badahwema kugaragaza urwo bakundana ku mbuga nkoranyambaga zabo n’ubwo benshi babifata nk’aho ari inshuti gusa.

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024, umunsi wahariwe abakundana, General Benda yahaye impano zitandukanye umukunzi we Shakira Kay zirimo indabo, amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana.

Yagize ati "Umunsi mwiza w’abakundana rukundo rwanjye."

Shakira nawe yamusubije amushimira amubwira ko amukunda.

Ati "Urakoze cyane rukundo rwanjye, urandyohera kandi ndagukunda bikomeye."

Umunyarwenya Rusine Patrick yahamije urwo akunda Iryn Uwase Nazra

Kuri uyu munsi wahariwe abakundana, umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick yongeye guhamya urwo akunda inkumi yitwa Iyrn Uwase Nizra yigaruriye umutima we, amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana.

Mu butumwa Rusine yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram (Instagram story), abukurikije ifoto y’uyu mukobwa yagaragaje ko amukunda kandi ko anyuzwe no kuba amufite mu buzima bwe.

Ati "By’umwihariko uyu munsi, ndizera ko uri kumva uburyo ngukunda n’uburyo nishimira kukigira mu buzima bwanjye, Umunsi mwiza w’abakundana Iyrn".

Mu minsi micye ishize ni bwo Rusine yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’uyu mukobwa biba igihamya ko bari mu rukundo. Hari amakuru avuga ko kandi aba bombi bari mu myiteguro yo gukora ubukwe mu gihe cya vuba.

Teta Trecy ukundana na Okkama yifurije uyu muhanzi umunsi mwiza w’abakundana

Kuri uyu munsi w’abakundana, Teta Trecy umukunzi wa Okkama banabyaranye umwana w’umukobwa bise ’Aira’, yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho y’ibihe byiza yagiye agirana n’uyu muhanzi ayakurikiza amagambo meza y’urukundo amubwira ko amukunda.

Yagize ati "Umunsi mwiza w’abakundana ku rukundo rwanjye rw’buziraherezo. Nk’uko twishimisha uyu munsi w’urukundo ndashaka ibihe bidashira by’ibyishimo guseka [...]Ndagukunda, ndi umunyamugisha kubera wowe Okkama."

Okkama na we abinyujije kuri Instagram story yifurije umukunzi we umunsi mwiza w’abakundana.

The Ben na Pamella barizihirije umunsi w’abakundana muri Uganda

The Ben n’umufasha we Uwicyeza Pamella bari kubarizwa muri Uganda aho uyu muhanzi ari butaramire abari bwitabire igitaramo cyahariwe abakundana giteganyijwe kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024.

Pamella abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram (Instagram story) yashyize ifoto ari kumwe na The Ben ubwo bari bageze muri Uganda ayimurikiza amagambo agira ati "Ndikwizihiza urukundo n’umuntu udasanzwe."

Ni ifoto kandi yakurikije agace gato k’indirimbo ’Best friend’ ya Anthony Trouma kumvukanamo amagambo meza y’urukundo.

Ati "Ndizera ko Isi iri kwijima ariko ndi kubona urumuri muri wowe, iyo numvishe ibihe biri kunkomerera nshimira lmana kuko ndi kumwe nawe."

Umunyarwenya Gitego Puissant uzwi muri Nyaxo Comedy yerekanye umukunzi we

Umunyarwenya Gitego Puissant uzwi muri Nyaxo Comedy yerekanye umukunzi we, amutera imitoma amushimira ko ahora amwitaho.

Kuri uyu munsi w’abakundana, ni bwo Puissant yateye imitoma umukunzi Yvette agaragaza ko bahora muri St Valentin.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ahanyura ubutumwa bumara amasaha 24 (Instagram story), Puissant yagize ati "Uyu munsi ntabwo ari uwagaciro ahubwo agaciro ni uburyo unyitaho umunsi ku wundi, muri macye twe duhora muri valentine’s day".

Fleury Legend yifurije umugore we Bahavu Jannet Usanase umunsi mwiza w’abakundana

Umuhanga mu gutunganya amashusho (Director) Fleury Legend yifurije umugore we Bahavu Jannet Usanase usanzwe ari umukinnyi wa filime umunsi mwiza w’abakundana, amutera imitoma amubwira ko kuba amufite ari ibintu by’agaciro gakomeye kandi ko yifuza kubana nawe ubuzima bwe bwose.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Fleury Legend yagize ati "Niyumva nk’umunyamugisha kuba mfite umukunzi nkawe. Nifuza kuguhorana ubuzima bwange bwose. Umunsi mwiza w’abakundana 2024"

Miss Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, yerekanye umusore wigaruriye umutima we

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Miss Uwase yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’umusore bakundana.

Ni amafoto agaragaza indabo uyu mukobwa yahawe n’umukunzi we n’ayo bari kumwe mu modoka.

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top