Imyidagaduro

Wema Sepetu mu gahinda gakomeye, miliyoni 2 kuzamuzanira imbwa ye yabuze

Wema Sepetu mu gahinda gakomeye, miliyoni 2 kuzamuzanira imbwa ye yabuze

Umukinnyi wa filime ukomeye mu gihugu cya Tazania, Wema Isaac Sepetu yashyizeho igihembo cya miliyoni 2 z’amashilingi ya Tanzania ku muntu uzamunzanira imbwa ye yitwa Vanilla yabuze.

Wema Sepetu amaze iminsi atabona ibitotsi nyuma y’uko imbwa ye ibuze mu mpera z’icyumweru gishize.

Yakomeje kuyishakisha ariko kugeza uyu munsi ntarayibona aho yashyizeho n’amafaranga ariko nta mpinduka.

Yavuze ko uburyo iyi mbwa yabuze yagiye ikurikiye imodoka isanzwe imutwara ku kazi izi ko ayirimo kandi uwo munsi ntabwo yigeze agenda.

Ati"ntuye hafi ya Kigamboni, buri munsi imodoka yazaga mu rugo kumfata kujya aho turi bukinire(filime), ejobundi yaraje sinayijyamo kuko uwo munsi nta duce(scenes) nari mfite two gukina mbwira umushoferi ngo agende ajye gufata abandi."

"Ibyabaye rero Vanilla kuko yamenyereye ko tujyana, ntiyamenye ko igipangu cyafunguwe kugira ngo imodoka igende, imbwa nayo yahise iyikurikira, sinzi ngo yayigejeje he, ni abaturanyi babimbwiye ngo yayirukanye, kugeza ubu sinzi niba ari nzima cyangwa yarapfuye."

Wema Sepetu yavuze ko abavuga ko ashaka gutuma imbwa ye imenyekana atari byo kuko isanzwe izwi cyane ko kuri Instagram ikurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 16 mu gihe ababivuga hari n’abatabafite.

Wema Sepetu yabuze imbwa ye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top