Imyidagaduro

Wema Sepetu wabwiwe ko ashobora kutazabyara, yavuze impamvu yahishe inda ya 3 iheruka kuvamo

Wema Sepetu wabwiwe ko ashobora kutazabyara, yavuze impamvu yahishe inda ya 3 iheruka kuvamo

Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Isaac Sepetu yavuze ko niba Imana yaravuze ko igiye guha umugisha inda ye, atagomba kubitangaza ngo buri wese amenye ko atitwe.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize umukunzi we Whozu avuze ko muri Kanama 2022 Wema Sepetu yari atwite ariko ubwo inda yari ifite amezi 3 ikaza kuvamo kubera ibibazo bombi bagiranye atakekaga ko byagira ikibazo ku nda, ikaza kuvamo.

Nyuma y’uko abantu benshi bagiye bibaza impamvu uyu mukinnyi wa filime yahishe ko atwite, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatanze ubutumwa burimo igisubizo.

Ati "ntabwo ngititwe. Ni yo naba ntwite ukeka nzabivugaho? Imana niba ivuze ngo reka mpe umugisha inda ya we Wema hanyuma nkatwita ntabwo nzabibabwira mwese. Gusa nifuza gutwita."

Ni nyuma y’uko mu ntangiriro za 2020 Wema Sepetu yatangaje ko yabuze urubyaro akaba ari nyuma y’uko yakuyemo inda 2 z’uwahoze ari umukinnyi wa filime muri iki gihugu akaza kwitaba Imana ari we Kanumba.

Wema yarahanuriwe....

Umuyobozi w’itorero rya Pantecoste, Nabii Bendera riherereye Kimara mu mujyi wa Dar es Salaam, muri Gashyantare 2020 yavuze ko icyo Wema asabwa ari ukumva ijwi ry’Imana kuko inkuru ye ntaho itandukaniye n’iya Hana wo muri Bibiliya.

Yagize ati“Wema nta tandukaniro afitanye na Hana wo muri Bibiliya washatse umwana igihe kirekire ariko akamubura kugeza ahuye n’ijambo ry’umukozi w’Imana akabona umwana.”

“Nusoma igitabo cya 1Samweli 1:10-20 uzamva agahinda uwo mugore yari afite kubera kubura urubyaro ariko nyuma yo gusenga asaba Imana igihe kirekire yaje kumuha umwana.”

Yakomeje agira ati“Imana ya Hana ni yo ya Wema, icyo asabwa gukora Wema ni ukwicuza imbere y’Imana akemera ikosa rye maze icyo cyiswe umuvumo uzakurwaho na we abyibagirwe, umwaka utaha nziko azabona umwana.”

Uyu muvugabutumwa yavuze kandi ko gushaka umwana bidashirira mu magambo gusa ahubwo bijyana n’ibikorwa bityo ko Wema agomba gusenga cyane ndetse akajya abonana n’umugabo we(kuryamana) kuko ari bwo azatwita.

Wema aheruka gukuramo inda ya Whozu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top