Wema Sepetu wakundanyeho na Diamond yavuze ikintu rukumbi kizatuma yerekana umukunzi we
Nyampinga wa Tanzania 2006 akaba n’umukinnyi wa filime, Wema Sepetu yavuze ko azongera kwerekana umukunzi we ari uko yamaze gutanga inkwano.
Uyu mukobwa wakanyujijeho mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz, nyuma y’uko batandukanye ntabwo yakunze kuvugwa cyane mu rukundo.
Sepetu akaba yavuze ko ari we wenyine uzi umukunzi we kandi ko nta n’umuntu ugomba kuza kwivanga hagati ya bo.
Ati "ninjye muntu uzi umukunzi wanjye. Ni uwanjye nta n’umwe wakivanga ku rukundo rwacu."
Yakomeje avuga ko abantu bazabimenya nyuma y’uko amaze gutanga inkwano.
Ati "Umunsi muzaza kureba umugabo wanjye, azaba yaramaze gutanga inkwano. Iyo gahunda irahari kandi nzi ko Imana igiye kubinkorera."
Muri Nyakanga uyu mwaka, Wema Sepetu yahishuye ko ari mu rukundo ariko akaba yarahisemo kubigira ibanga kuko ari byo bimuha amahoro.
Ibitekerezo