Imyidagaduro

Wema Sepetu yavuze uko yanyweye amaraso ya Diamond Platnumz na we akanywa aye

Wema Sepetu yavuze uko yanyweye amaraso ya Diamond Platnumz na we akanywa aye

Umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania wanabaye Nyampinga w’iki gihugu 2006, Wema Isaac Sepetu yavuze ko urukundo rwe na Diamond rwari rukomeye ndetse barahanye igihango cy’amaraso ariko birangira kurinda isezererano bibananiye.

Aba bombi bakundanye hagati ya 2012 na 2014, gusa urukundo rwabo rwaje kurangira mu buryo abantu batabitekerezaga.

Wema Sepetu yabwiye Manara TV ko ikintu cyatumye batandukana ari uko Diamond yamucaga inyuma ananirwa kwihangana.

Ati "narihanganye bihagije. Nihanganiye ibibazo byari bihari, ndwana n’ibyashakaga kujya hanze. Bwa nyuma nafashe umwanzuro wo gutandukana na Diamond. Nanze impano ye y’imodoka imbere y’abantu kuko ntari ngishoboye kwihanganira guhora asubiramo amakosa ye yo kungambanira."

Yakomeje avuga ko Diamond yari umugabo mwiza mu rukundo, amukunda cyane ariko ingeso ye ituma bashwana.

Yahishuye kandi ko bari barahanye igihango cy’amaraso, icyo mu kinyarwanda bita ’Kunywana’, gusa iri sezerano baje kuritatira.

Ati "twafashe indahiro irimo amaraso. Twikomerekeje urutoki ubundi duhuza ibikomere tuvanga amaraso. Twemeranyije ko tubaye umwe, buri umwe azarinda mugenzi we, yahise arigata amaraso ari ku rutoki rwe nanjye ndigata ari ku rwanjye. "

Wema Sepetu yigeze kuvuga ukuntu Diamond Platnumz yamukubitaga ariko akaba atari kumurega kuko yakundaga ukuntu yazaga kumuhoza, akamusaba imbabazi yumva ari byiza.

Wema Sepetu ubu ari mu rukundo n’umuhanzi wo muri Tanzania, Whozu.

Diamond Platnumz na Wema Sepetu bari narahanye isezerano ry'amaraso
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Twizerimana Olivier
    Ku wa 15-05-2023

    Akomeze yihangane areke gukomeza amena amabanga yabo kuko nta nyungu bitanga.

  • Twizerimana Olivier
    Ku wa 15-05-2023

    Akomeze yihangane areke gukomeza amena amabanga yabo kuko nta nyungu bitanga.

IZASOMWE CYANE

To Top