Imyidagaduro

Yago yaba yahunze? Yavuze ko hari abashaka kumwica

Yago yaba yahunze? Yavuze ko hari abashaka kumwica

Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat yasabye Uganda kumwakira ko ahahungiye agatsiko k’abashaka kumwica.

Yahishuye ko atagiye ku bushake bwe ahubwo ahunze abashatse kumugirira nabi mu myaka ine ishize ndetse ko yagerageje gutabaza inshuro nyinshi ariko ntihagira umuntu umwumva.

Ni nyuma y’iminsi aterana amagambo n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga hari abo ashinja gushaka kumugirira nabi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”

Yongeyeho ati “Umutima wanjye urababaye cyane ariko Rwanda numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira. Uganda munyakire ndabasabye!”

Uyu musore watangiye kumenyekana ari umunyamakuru wa Radio TV10, mu minsi ishize yatangaje ko kuva yajya mu muziki mu mpera ya 2022 yatangiye kugira abanzi benshi batamwifuriza ibyiza, ahubwo bahoraga bashaka kumuharabika.

Nubwo avuga ko agiye kuba muri Uganda, hari amakuru avuga ko iyi yaba ari inzira yatangiye imugeza mu bihugu birimo Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko nawe ubwe yagiye abikomozaho mu biganiro yagiye akora yaba kuri Youtube na Instagram.

Yago yavuze ko ahungiye muri Uganda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top