Yakoze ubukwe adakarabye! Kuba umukinnyi byari bimukozeho, impano idasanzwe bahanye – Urukundo rwa Bashunga na Cyuzuzo
Kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru byari bikoze k’umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Bashunga Abouba kuko byari bitumye abura amahirwe yo kwibanira akaramata n’umugore we Cyuzuzo Djamila ubu bamaranye imyaka 4 bahisemo kubana akaramata.
Mu kiganiro cyihariye aba bombi bahaye ikinyamakuru ISIMBI, bahishuye byinshi k’urukundo rwabo kuva k’umunsi wa mbere kugeza uyu munsi aho bafite umwana w’umukobwa, Bashunga Umwali Ghania wavutse muri 2018.
Bashunga Abouba avuga ko we ahura bwa mbere na Cyuzuzo Djamila hari muri 2011, gusa ngo ntibyahise bikunda ko bakundana kuko yabanje kumugora, gusa aza kubyemera batangira kuryoherwa n’urukundo muri 2013 maze 2017 bakora ubukwe.
Bavugana yari yaramuhishe ko ari umukinnyi yumva ari iturufu azakoresha, gusa ahubwo yaje kumugarika isubiza ibintu irudubi.
Ati “urumva njye nagiye kumutereta nk’umuntu usanzwe nk’uko na we wabona umukobwa ukajya kumutereta, ntabwo nari naramubwiye ko ndi umukinnyi, numvaga ari iturufu nibikiye nzakoresha bigahita birangira, ahubwo ni yo yari ingaritse kuko byahise bisubira irudubi.”
Cyuzuzo we ngo icyabiteye ni isura abakinnyi bafite hanze, kuvuga ko akundana n’umukinnyi yumvaga abantu na we bazamufata ukundi, gusa ahamya ko atari bose.
Ati “urabizi ukuntu abakinnyi babafata, yego si bose ariko akenshi iyo uvuze ngo ukundana n’umukinnyi hari indi sura bigaragaramo, nyine kumva ngo nkundana n’umukinnyi, gusa uko twabanaga naje gusanga atandukanye n’indi shusho njya numva bahawe(...) akimara kumbwira ko ari umukinnyi hari icyahindutseho ariko akomeza kunyereka isura nziza birangira dukundanye.”
Muri 2015 baje gusa n’abahagarika urukundo rwabo ahanini bitewe n’uko Abouba yari umukinnyi, iwabo wa Cyuzuzo batumvaga uburyo akundana n’umukinnyi ariko nyuma aza guhura na mama we, na we asanga ari umwana mwiza abaha umugisha.
Ati “Byigeze kugera turanabihagarikamo gake, ariko nabwo ni uko ari umukinnyi, mu rugo ntabwo babyakiraga neza ngo bumve ngo umukinnyi, yaje kumenyana na mama wanjye baraganira, aza kumubona aravuga ngo ni n’umwana mwiza uko mubona iby’ubukinnyi ntimugaragaraho, tuza kwisubiranira.”
Bashunga Abouba avuga ko muri icyo gihe bitari byoroshye ariko mama we amugira inama yo kudacika intege, byamuhaye imbaraga zo kujya kuvugana n’iwabo wa Cyuzuzo ndetse nabo baza kubona ko na we nta kibazo cye baramwemerera.
Igihe cyaje kugera muri 2017 amwambika impeta amusaba kuzamubera umugore undi na we arabyemera, bidatinze mu Kuboza 2017 bakora ubukwe, aho yavuze ko ikintu cyatumye anakora ubukwe ari uko igihe cyose yabaga ari kumwe n’umukunzi we amasaha yihutaga, ahitamo ko yamuzana iruhande rwe bakajya bahorana.
Ku munsi w’ubukwe bwe kandi, Bashunga yahishuye ko yabukoze adakarabye bitewe na stress yari afite icyo gihe.
Ati “uzi ko nakoze ubukwe ntoze mu gitondo? Urumva nari mfite stress ndara noze, mu gitondo ndabyuka noza amenyo, mpamagaye Coordinator (umuyobozi wa gahunda zose z’ubukwe) nsanga telefoni ye yavuyeho, njya kumureba iwe, njyezeyo nsanga yari akiryamye, ndamuzana tugeze hano ahita ambwira ngo ambara tugende.”
Djamila ikintu ngo yari afitiye amatsiko ni ukwibona ari umugore mu rugo kuko ngo yakururaga iyo shusho ntize neza mu maso ye.
Ati “ikintu nari mfitiye amatsiko ni ukwibona ndi umugore mu rugo, nari mbifitiye amatsiko cyane, ntekereza ukuntu tuzajya duhorana, mubaza ko watinze gutaha, kubana n’undi muntu nk’umugore n’umugabo, mufite imico itandukanye, gusa naje gusanga ari ibisanzwe.”
Ikintu Bashunga we ngo yari afitiye amatsiko ni ukureba niba urukundo akunda umugore we ari narwo azakunda umwana we, aho ahamya ko yaje gusanga ari byo kuko n’umwana we amukunda cyane.
Mu ijoro rya mbere ry’ubukwe bwabo baricaye barasenga bashima Imana ko bataruhiye ubusa ndetse ko Imana yabayoboye kugeza ku munsi wa nyuma.
Cyuzuzo Djamila avuga ko nta kintu cyamutunguye kuri Abouba Bashunga kuko byose yasanze ibyinshi yari abizi, gusa Abouba we avuga ko ikintu cyamutunguye ku mugore we ari uko ari umuntu uzi gucunga umutungo, nk’iyo yakoresheje amafaranga aba agomba gutanga raporo y’icyo yayakoresheje.
Yakomeje kandi avuga ko gushaka umugore bifasha cyane umukinnyi kuko nk’iyo mu kazi byagenze nabi umugore akakwakira, akakuganiriza si kimwe n’uko iyo uba wenyine biba bimeze, ikindi ngo mu gihe cy’intsinzi bimurinda kuba yajya mu bidafite akamaro ahubwo akishamana n’umuryango we ubuzima bugakomeza.
Djamila yasabye abantu bagifata abakinnyi mu ishusho nk’iyo yabafatagamo bakwiye bukireka ahubwo niba hari ufite umukunzi w’umukinnyi cyangwa ushaka ko bakundana, yafata igihe akamwigaho.
Ati “ku bantu batekerezaga nkanjye kuko ndabizi ni benshi, ikintu nababwira ni uko babanza kwiga ku muntu kuko abantu bose si kimwe, iyo mico bavuga ku bakinnyi hari n’abandi bayifite kandi batari abakinnyi, kandi benshi pe, ni kwa kundi bavuga ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose.”
Kimwe mu bintu byabaye mu mpera za 2018 mu Kuboza ubwo APR FC yatsindaga Rayon 2-1, Bashunga Abouba ari mu izamu, abantu batamenyekanye bateye amabuye mu rugo rw’uyu munyezamu biza kuvugwa ko ari abafana ba Rayon Sports, umufasha wa Bashunga avuga ko byamuhungabanyijeho gato ariko akabwirwa ko ari ibisanzwe.
Ati “Biriya bintu nyine uhita igiramo aga stress, nkanjye biba atari akazi kanjye, ukavuga ngo nk’ubu aba bafana baba bari mu biki, ntabwo kabura akambwira ngo ibi ni ibintu bisanzwe, Rayon Sports ni ikipe y’abafana ngo ibi byose ngomba kubimenyera.”
Uyu muryango urishimye aho umaranye imyaka 4, bombi bahurije ku kuba impano umwe yahaye undi ikamushimisha ari umwana w’imfura bafitanye, Bashunga Umwali Ghania.
Ibitekerezo