Yampaye agaciro kugera no mu mahanga barambona bakanyishimira - Umuhanzikazi Bwiza
Umuhanzikazi Bwiza Emerance avuga ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri uku kwezi agomba gutora Perezida Paul Kagame kuko nk’umunyarwandakazi yamuhaye agaciro, yamuhaye amahirwe yo gukora akiteza imbere.
Ibi Bwiza yabigarutseho mu gihe akomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandi wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame.
Ni umwe mu itsinda ry’abahanzi ndetse n’ibyamamare bikomeje kugendana na Perezida Kagame aho ajya kwiyamamaza hose mu bice bitandukanye by’u Rwanda, mu rwego rwo kumushyigikira.
Bwiza Emerance agaruka ku mpamvu agomba gutora Perezida Kagame, yavuze ko yamuhaye amahirwe yo gukora ndetse no mu mahanga abantu baramwishimira kuko afite umuyobozi mwiza.
Ati "Impamvu ngomba gutora Paul Kagame numva ari yo mahitamo yanjye meza nk’umunyarwandakazi ndetse nk’umuhanzi yampaye agaciro, nk’umunyarwandakazi yampaye amahirwe ndakora, yampaye agaciro kugera no mu mahanga hose, abantu barambona bakanyishimira kuko mfite umuyobozi mwiza nk’aba ndi n’umunyarwanda."
Perezida Kagame azakomereza ibikorwa byo Kwiyamamaza mu Karere ka Kirehe ejo ku wa Kabiri, ni mu gihe amatora yo ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Ibitekerezo
Twagirayezu Alphonse
Ku wa 3-07-2024isimbi dukunda ibiganirobyanyu