Imyidagaduro

Yamutumyeho umuntu ko amukunda, guterera ivi muri Arena byari bigiye gupfa – Byinshi ku rukundo rwa Fabrice na Emelyne (VIDEO)

Yamutumyeho umuntu ko amukunda, guterera ivi muri Arena byari bigiye gupfa – Byinshi ku rukundo rwa Fabrice na Emelyne (VIDEO)

Urukundo rwa Emelyne Umuraza na Rukundo Fabrice umukinnyi wa APR BBC, bavuga ko rwageze neza kuva mu ntangiriro ariko umunsi wo gutera ivi imbere y’ihumbi 10 byari muri Kigali Arena, habuze gato ngo bipfe bitewe n’uko umukobwa yari yanze gukora ibyo umusore yamusabye bitewe n’irushanwa yari arimo.

Ikinyamakuru ISIMBI cyafashe umwanya kiganiriza uyu muryango wamaze no kwaguka aho bafite umwana umwe w’umukobwa.

Urukundo rwabo rwatangiye 2016 bigana mu ishuri muri IPRC South, byatangiye ari ubushuti busanzwe buza kuvamo urukundo.

Emelyne Umuraza avuga ko yabonaga Fabrice atuje cyane ariko na none akagira impungenge z’uko uyu musore ari umukinnyi kandi abakinnyi hari indi shusho bafite hanze aha.

Akomeza kandi avuga ko Rukundo Fabrice atari we wamubwiye ko amukunda ahubwo yabibwiwe n’inshuti ye Fabrice yari yatumye.

Ati “bwa mbere menya ko ankunda si we wabimbwiye, yatumye wa mushuti wacu nakubwiraga, arambwira ngo uriya musore aragukunda, mpita mubwira ngo mbabarira kuko numvaga nta shaka kujya mu bintu by’inkundo, akambwira ngo nyamara aritonda wabitekerezaho.”

Bakomeje kuvugana, nyuma bisanga byaje kuvamo urukundo, gusa ngo yari afite impungenge z’uburyo azakundana n’umuntu bigana.

Ikindi kintu cyakundaga kugaruka mu mutwe we ni uburyo agiye gukundana n’umukinnyi kandi batavugwaho neza, akibaza ko na we bigiye kumubaho.

Rukundo Fabrice avuga ko ikintu cyamukuruye kuri uyu mukobwa ari uko yasanze ari umukobwa mwiza kandi utuje.

Ati “Turi kumwe mu ishuri nabonaga ari umukobwa witonda, ntabwo yasarugurikaga kandi ni mwiza navuga ko ari ibyo byankuruye kuko navugaga ko nshaka kujya mu rukundo n’umukobwa utuje kandi mwiza, ibyo akenshi nibyo bikurura abahungu.”

Ikintu cyamuteraga ubwoba ni uko yashoboraga kurakaza uyu mukobwa akisanga bashwanye kuko ari umukobwa urakara cyane.

Ati “Ikintu cyanteraga ubwoba kuri Emelyne ni uko nakwisanga nashwanye na we cyangwa nakoze ikintu kimurakaza kuko ari mu bantu ba mbere barakara cyane kandi iyo arakaye bisaba imbaraga kugira ngo asubire uko yari ameze, rero nkabyirinda.”

Fabrice kandi avuga ko urukundo rwabo ataruhaga amahirwe ko ruzagera kure kuko bari ku ntebe y’ishuri nta mafaranga bafite kandi hari abantu bashobora kuza kumutereta bakumumutwara ariko ashimira Imana ko byarangiye babanye.

Emelyne avuga ko na we abamuteretaga bataburaga kandi yareba agasanga ntaho bizagera yibaza ukuntu bakigana kandi bakazasoza bagafatisha, yaje gufata umwanzuro wo kubiha umwanya kuko n’ubundi bari ku ntebe y’ishuri, bagize amahirwe bavuye ku ntebe y’ishuri barakomezanya.

Fabrice na Emelyne ni bamwe mu bavuzwe mu mpera za 2019 bitewe n’uburyo uyu musore yasabye iyi nkumi ko bazabana, yatereye ivi muri Kigali.

Hari tariki ya 1 Ugushyingo 2019 ku mukino w’intoranywa (All Star Game), ni bwo yafashe umwanzuro wo kumusaba ko yazamubera umugore, ni igitekerezo cyaje agihamagarwa.

Ati “kiriya gitekerezo cyaje umunsi baduhamagara batubwira ko tugomba kwitabira All Star Game, baduhamagaye ku Cyumweru, mbitekereza ku wa Mbere, kuko byari no muri gahunda zanjye, ndavuga ngo iki nicyo gihe cyiza. Umuntu wa mbere nabibwiye ni inshuti yanjye ubu ntikiba mu Rwanda arambwira ngo uri umusazi mu mutwe, kuko banzi ncecetse bumvaga ntabikora, nabigumanye muri njye nkomeza kubitegura.”

Habuze gato ngo iyi gahunda ipfe kuko Emelyne yari yanze gukora ibyo yari yasabwe na Fabrice wari mu irushanwa rya Slum Dunk aho yari yamubwiye ko agomba kumusimbuka undi akabyanga.

Ati “hashize iminsi nibwo nabibwiye wa mushuti wacu ngo amfashe Emelyne kuko yari yabyanze, nari namubwiye ko ngomba kuba ndi muri Slum Dunk kandi ngomba kuzamusimbuka, arabyanga ngo ntiyaza mu bantu bangana kuriya naje kubwira ya nshuti ye nabwiye bwa mbere ko kumukunda ngo amfashe kuko yari yabyanze, ni we wabimwuvishije na we aza kubyemera. Ku ruhande rwanjye ni njye n’umutoza wantoje muri Equity Bank twari tubizi.”

Emelyne avuga ko yari yabyanze
“Yarambwiye ngo ndi mu irushanwa kandi ngomba kugusimbuka, ngo ukansimbuka kubera iki se? ngo Dunk yo gusimbuka batanga amanota kandi batanga ibihembo, nti se kuki ari njye ushaka gusimbuka, ngo kuko uri umukunzi wanjye naba nkoze akantu gatandukanye, abakinnyi benshi barakuzi n’abashuti barakuzi barahita basakuza bimpeshe amanota, ndavuga nti reka reka, Arena yuzuye? Ubwo se sitaye, ndabyanga.”

“Byageze ku wa Kane nabyanze, wa mushuti wanjye arampamagara ambaza impamvu nanze ko ansimbuka, ndamubwira nti rero njyewe rwose njyewe ziriya camera ni nyinshi, abantu ni benshi, ubwo ansimbutse nkagwa? Arambwira ngo urimo gukora amakosa, akweretse ko akwishimiye akuzanye hariya hagati wowe urabyanze, ubwo nazana undi mukobwa uzafuha? Anyereka ingingo nzifata birangira byemeye.”

Emelyne yakomeje avuga ko ari umuhango ni wabo mu rugo barebye kuko Fabrice bari bamuzi, umukino wanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda, Fabrice agiye kujyaho bose bahise bajya kureba maze babona umukobwa wabo bamwambitse impeta, bose baramuhamagaye uwo mwanya ariko ntiyagira uwo yitaba bitewe n’uko yari agifite igihunga kinshi.

Fabrice yavuze nta bwoba yari afite ko aza kumuhakanira imbere y’ibihumbi 10 muri Arena kuko urukundo rwabo rwari rumaze kugera ku yindi ntera, ubwoba yari afite ni uko atari kuza gusa.

Nyuma y’umwaka umwe, tariki ya 10 Ukwakira 2020 baje no guhita bakora ubukwe ubu umuryango wabo ukaba waragutse aho bafite umwana w’umukobwa w’amezi 4.

Umuryango waragutse nyuma y'urugendo rw'urukundo rwababereye rwiza
Emelyne yari yanze ko Fabrice amusimbuka, byari gutuma umuhango wo kumwambika impeta na wo utaba
Yamwambikiye impeta muri Kigali Arena imbere y'abantu ibihumbi 10
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top