Imyidagaduro

Yannick Mukunzi mu byishimo bikomeye n’umuryango we

Yannick Mukunzi mu byishimo bikomeye n’umuryango we

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, Yannick Mukunzi ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko we n’umugore we bibarutse ubuheta.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo umugore wa Yannick Mukunzi, Iribagiza Joy yahishuye ko yibarutse, ni ku ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram atwite maze iherekezwa n’amagambo agira ati "Imana irabikoze na none. Urakoze Mana ku bw’imigisha ya we yose, ikuzo ribe iryawe ubu n’iteka ryose."

Yannick Mukunzi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yaboneyeho na we atakagiza umugore we, amwibutsa ko amukunda.

Ati "Uyu munsi ndashaka kugushimira ko wambereye umugore. Ubwiza bwawe bushongesha umutima wanjye. Ndagukunda cyane."

Iribagiza Joy na we yahise amusubiza ko ahora ashimira Imana yo yabahuje ndetse igaharura n’inzira zabo.

Ati "Uri byose byanjye, warakoze kuba uwo uri we no kumbera umwunganizi muri iyi si. Mu by’ukuri nshimira Imana kuba yaratunganyije inzira zacu. Nshima Imana ku bwawe buri munsi. Ndagukunda cyane. "

Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy basigaye batuye muri Sweden aho Yannick akina, yimuye umuryango we muri Mata 2021. Bari basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu Mukunzi Ethan wavutse muri 2016.

Bari basanzwe bafitanye umwana w'umuhungu none umuryango wagutse
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top