Imyidagaduro

Yifashishije ifoto Catherine amufashe mu gituza, Bruce Melodie yamuhaye isezerano rikomeye

Yifashishije ifoto Catherine amufashe mu gituza, Bruce Melodie yamuhaye isezerano rikomeye

Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie mu magambo yuje imitoma yasezeranyije umugore we Catherine ko bazabana kugeza mu Busaza.

Uyu muhanzi udakunze gushyira hanze cyane iby’ubuzima bwe bwite, ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ubusanzwe uyu muhanzi ntakunze kwemera ko abantu bamenya ubuzima bwe bwite cyane cyane ubw’umuryango we ari na yo mpamvu awurinda imbuga nkoranyambaga cyane.

Yifashishije ifoto umugore amufashe mu gituza, yagize ati "birahagije kuri njye kuba nzi neza ko aka kanya njye na we turiho. Uwantwaye ubusore mugabiye n’ubusaza."

Uyu muhanzi abana n’umugore we Catherine kuva muri 2015, ubu bafitanye abana 2 b’abakobwa.

Yasezeranyije umugore we ko bazasazana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top