Imyidagaduro

Zari Hassan arashinjwa gufatirana umwana abyaye bakaryamana

Zari Hassan arashinjwa gufatirana umwana abyaye bakaryamana

Umuherwekazi w’umugande, Zari Hassan uba muri Afurika y’Epfo ntiyemeranya n’abamwibasira bamushinja gufatirana umusore ukiri muto akamushyira mu rukundo ubundi bakajya baryamana.

Ni umusore witwa Shakib Cham bivugwa ko yakuriye mu gace ka Kawempe, akaba atari umusore uzwi cyane, uyu ni we bivugwa ko ari mu rukundo muri iyi minsi na Zari Hassan.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bibasiye Zari Hassan bavuga ko iri ari ihohoterwa yakoreye uyu musore bavuga ko afite imyaka 20.

Zari Hassan akaba yavuze ko uyu musore ari umusore ukuze wakifatira icyemezo rero ibyo kumuhohotera atari byo.

Ati "kuki abantu byababaje? Shakib afite imyaka 30, gusa ni uko asa neza. Narumvise ngo afite 18, 20... Ngo mukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina? Mwaba muzi igisobanuro cyaryo?"

Zari Hassan ni umwe mu bagore bagiye bagaragaza ko batitaye ku byo bavugwaho, agakomeza gukora ibyo umutima we ushaka.

Shakib, umusore uri mu rukundo na Zari Hassan bikavugwa ko yamufatiranye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Gedeon
    Ku wa 8-06-2022

    Jewe ivyo mbona zari bamureka pe!

  • Habimana Straton
    Ku wa 3-06-2022

    Baramubeshera ntabwo arivyo

  • Christopher
    Ku wa 3-06-2022

    Jewe mbona ntaco bitwaye bakundany ntankoni nimureke yashatse ikiri kuri we

  • steven mugisha
    Ku wa 3-06-2022

    zari niba mureke

IZASOMWE CYANE

To Top