Imyidagaduro

Zari Hassan n’abana be bageze Dar es Salaam bakirwa na nyina wa Diamond n’umugabo we

Zari Hassan n’abana be bageze Dar es Salaam bakirwa na nyina wa Diamond n’umugabo we

Umuherwekazi w’umugande wabyaranye na Diamond, Zari Hassan yageze muri Tanzania ari kumwe n’abana be aho yakiriwe na nyina wa Diamond Platnumz ari kumwe n’umugabo we, Uncle Shamte.

Ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Tanzania(Julius Nyerere International Airtport) ari kumwe n’abana be yabyaranye na Diamond(Tiffah na Nilan), yakiriwe na Nyina wa Diamond ndetse n’umugabo we.

Diamond ntiyari ahari ariko na we hari amashusho amugaragaza abakira mu rugo iwabo aho abana be bahise biruka bajya ku musuhuza.

Urukundo rwa Diamond na Zari Hassan rwaravuzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Iyi ikaba ari inshuro ya kabiri azaniye abana se kuva batandukana muri Gashyantare 2018 kuko bwa mbere yaje mu mpera z’umwaka ushize.

Mu minsi ishize na Diamond yari muri Afruka y’Epfo aho yasuye Zari n’abana be.

Uyu munsi Zari Hassan akaba yasuye ishyuri ryisumbuye rya Zanaki aho yatanze Essuie Main ku banyeshuri b’abakobwa bahiga.

Agera ku kibuga cy'indege n'abana be
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top