Imyidagaduro

Zari Hassan yaba yiyunze n’umugabo we Shakib Lutaaya (AMAFOTO)

Zari Hassan yaba yiyunze n’umugabo we Shakib Lutaaya (AMAFOTO)

Nyuma y’uko impande zombi zemeje ko umubano utameze neza ndetse batakibana, Zari Hassan na Lutaaya baba biyunze aho bahuriye muri Leta Zunze Bumwe z’Abarabu.

Intandaro ya byose ni amashusho ya Zari afatanye agatoki ku kandi n’umuhanzi babyaranye abana babiri, Diamond Platnumz.

Aya mashusho yakurikiwe n’ibintu byinshi birimo gushwana kwa Zuchu na Diamond ndetse na Lutaaya na Zari Hassan biba birebire.

Tariki ya 26 Gashyantare 2024, Zari Hassan yeruye ko atakibana na Shakib Lutaaya ndetse ko yasubiye muri Uganda amusiga muri Afurika y’Epfo.

Gusa yavugaga ko atari ayo mashusho yatumye batandukana kuko bari basanzwe bafitanye ibibazo, gusa yahishuye ko ayo mashusho yababaje Lutaaya amubwira ko asa n’uwasuzuguwe, gusa ngo yemeye ikosa anarisabira imbabazi kubera ko yakabaye yarabivuze mbere yo gufata ayo mashusho we yise ayo kwamamaza.

Icyo gihe kandi Zari Hassan yavuze ko atashimishijwe n’amashusho Shakib Lutaaya yasohoye ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we w’umu Dj muri Uganda, akaba yarabikoze mu rwego rwo kumwihoreraho.

Gusa ariko aba bombi basa n’abiyunze kuko Shakib abinyujije ku rukuta rwa yo rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yashyizeho amafoto ari kumwe na Zari ubona ko mu maso bishimye.

Amakuru akavuga ko aba bombi bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ndetse bikagaragara ko bari banagiye gusenga baboneraho no kwiyunga.

Shakib na Zari bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top