Imyidagaduro

Zari Hassan yaciye bugufi asaba umugabo we imbabazi

Zari Hassan yaciye bugufi asaba umugabo we imbabazi

Zari Hassan yafashe indege ava muri Afurika y’Epfo ajya muri Uganda kubonana n’umugabo we Shakib Lutaaya ngo amusabe imbabazi.

Byose byatangiye muri Kanama 2024 ubwo Diamond Platnumz yajyaga muri Afurika y’Epfo mu isabukuru y’amavuko y’umukobwa we yabyaranye na Zari, Tiffah.

Ni ibintu Shakib Lutaaya atafashe neza kuko yavuze ko yagiyeyo atabizi ndetse na Zari atigeze abimubwira.

Zari Hassan na we yavuze ko yatunguwe no kubona Diamond nk’uko na Shakib byamutunguye kuko atari azi ko ari bujyeyo.

Yakomeje avuga amagambo akomeye kuri Shakib ko atigirira icyizere kandi ko nakomeza azamureka akishakira undi.
Umubano wa bo wakomeje kuzamo agatotsi kugeza ubwo buri umwe areka gukurikira (follow) undi kuri Instagram.

Zari akaba ubu arimo kubarizwa Kampala aho yavuze ko yagiye kugira ngo arebe uburyo yatunganya umubano we n’umugabo we, yemera ko yakoze amakosa.

Ati "mfite umugabo ariko mu minsi ishize navuze ibintu by’ubusazi. Nk’umuntu hari igihe ugera aho bigucanga. Ni ko Imana yaturemye, dukora amakosa. Ariko iyo usubije amaso inyuma ubona ibitaregenze neza wakoze. Nakoze ikosa. Guta umutwe byatumye ibintu mbivugira aho bitari bikwiye."

Zari Hassan yagiye gusaba imbabazi umugabo we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top