Imyidagaduro

Zari Hassan yagereranyije umugabo we wapfuye na Diamond Platnumz babyaranye

Zari Hassan yagereranyije umugabo we wapfuye na Diamond Platnumz babyaranye

Umuherwekazi wo muri Uganda wibera muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yavuze ko Ivan Semwanga atari ’romantic’ ahubwo ibintu bye yabigaragarizaga mu kumuha impano zihenze ni mu gihe Diamond we akunda umuntu akamwitaho mu buryo bwose.

Ni mu kiganiro yanyujije kuri YouTube aho yaganiraga n’umuhungu we w’ubuheta Raphael Tlale yabyaranye yamubajije ikintu kigaragaza urukundo umuntu yamukoreye kikamukora ku mutima.

Zari mu kumusubiza yagize ati "papa wanyu ntabwo yari ’romantic’. Yazaga ampa amafaranga. Iyo nashakaga imodoka nshya yagurishaga iyo natwaraga akanzanira inshya. Sinzi niba byari urukundo cyangwa ari uko yari ashoboye kubikora."

Raphael yamubwiye ko wenda ari bwo buryo se yari afite bwo kumugaragariza urukundo.

Amubajije kuri Diamond Platnumz, yagize ati "buri wese arabibona. Diamond aba ari mu buzima bw’umugore we."

Yavuze ko yakiriye impano nyinshi mu buzima bwe kandi zihenze ariko icyamushimishije kuruta ibintu ni umutima uba yabikore.

Zari Hassan yavuze ko Diamond na Ivan Semwanga batandukanye
Ivan Semwanga we ngo ni ugutanga amafaranga gusa
Diamond Platnumz ngo iyo yakunze umugore arabimwereke
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Veda
    Ku wa 17-09-2024

    Ahubwo wakumbuye simba!

  • Veda
    Ku wa 17-09-2024

    Ahubwo wakumbuye simba!

IZASOMWE CYANE

To Top