Zari Hassan yashyize urujijo ku mwana Diamond yabyaranye na Hamisa Mobetto
Zari Hassan wabyaranye na Diamond Platnumz yavuze ko umuhungu wa Hamisa Mobetto yabyaranye na n’uyu muhanzi atazi niba ari byo kuko nta rimwe yigeze abimubwiraho.
Ni nyuma y’uko yari abajijwe impamvu abana be yabyaranye na Diamond Platnumz batajya bagaragara bari kumwe n’umuvandimwe wa bo, umuhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto.
Zari yavuze ko we yaretse Diamond Platnumz akaba ari we uzabihuriza kuruta ko uko we yabikora cyane ko we atanabizi.
Ati "Diamond ku giti cye ni we uzabisobanura niba uriya mwana ari uwe cyangwa atari uwe, ariko njye ntabyo nzi."
Yavuze ko we namubwira ko umwana ari uwe ndetse ko yifuza ko amenyana n’abasigaye azamwakirana yombi.
Ati "Nambwira ngo uyu ni umwana wanjye ndashaka ko amenyana n’abandi, nzamuha ikaze, nta kintu na kimwe arambwira rero ntabyo nzi."
Mobetto mu minsi ishize ubwo yari abajijwe kuri iki kibazo, yavuze ko nta kintu yakivugaho ku bw’umutekano w’umwana we bigendanye n’imyaka afite.
Umuhungu wa Mobetto na Diamond, Dylan yavutse ubwo uyu muhanzi yabanaga na Zari Hassan banafitanye abana babiri.
Gusa kuva yavuka ntabwo Diamond yigeze amufata nk’umwana we aho na nyina yagiye yumvikana kenshi avuga ko atari umwuzukuru we.
Ibitekerezo
Ineza
Ku wa 24-03-2024Umvase umwana ni umuziranenge bimutera agahinda kuko nyuma imamvu adashaka kuvuga ukuri hagati yabo harimo uzi ukuri kwanyako