Imyidagaduro

Zari Hassan yavuze impamvu adakunda kubana n’umugabo we Shakib Lutaaya

Zari Hassan yavuze impamvu adakunda kubana n’umugabo we Shakib Lutaaya

Umuherwekazi ukomoka muri Uganda, Zari Hassan yavuze ko adakunda kubana mu nzu imwe n’umugabo we Shakib Lutaaya kubera ko bituma amuhararukwa vuba.

Mu Kwakira 2023 ni bwo Zari Hassan yakoze ubukwe na Shakib Lutaaya nyuma y’igihe kitari kinini bakundana.

Nyuma y’ubukwe ntabwo bahise babana ahubwo Shakib yagumye muri Uganda aho afite akazi na Zari asubira muri Afurika y’Epfo akorera akazi ke ka buri munsi, iyo bakumburanye umwe ajya kureba undi.

Aba bombi baheruka gukora ikiganiro cyagarutse ku buryo bashobora kubana bategeranye, batari mu gihugu kimwe kandi ntibiteze ikibazo, aho Lutaaya yavuze ko ari ibintu byiza ku bantu barimo gukora kuko iyo umwe akumbuye undi ajya kumureba.

Ati “mba muri Uganda wowe ukaba muri Afurika y’Epfo ariko igihe cyose nkukeneye ndakubona, na we ushobora gufata indege ukaza muri Uganda igihe cyose ushaka kumbona. Ni ibintu byiza. Ntabwo ari bibi ku bantu bakora.”

Yakomeje avuga ko kutabana bituma urukundo rwa bo ruhora rutoshye. Ati “Buri gihe iyo usubiye muri Afurika y’Epfo ndagukumbura. Twarashyingiranywe, iyo twatonganye hanyuma ugahita usubirayo, bituma nkukumbura kurushaho, bigatuma nza kukureba vuba.”

Zari we yavuze kubana na Lutaaya byatuma amurambirwa kubera guhora amubona iruhande rwe buri munsi.

Ati “Tubaye tubana, wazandambira. Nazarambirwa guhora nkubona buri munsi. Ni byiza ko mpora numva nshaka kukubona.”

Yakomeje kandi avuga ko kubana batandukanye bimufasha mu kazi ka buri munsi kubera ko ubuzima bwe abayeho ari umuntu uhuze kubera akazi, Shakib Lutaaya kwiyongeraho byamugora.

Ati “Narambirwa. Ntabwo twabana ukwezi. Mpora mpuze. Nkora video nyinshi zo kwamamaza, ndagenda mu bihugu bitandukanye, abana, gukurikirana ubushabitsi (business), hari njye hakaba n’ubuzima bwanjye bwo ku mbuga nkoranyambaga. Kuri njye ibyo byose kubihuza, nkongeraho wowe, umugabo byaba birenze ubushobozi bwanjye.”

“80% ni byiza. Duhora dukumburanye, turakundana, umuriro uhora waka. 20% ni igihe uba ukumbuye umuntu mu buryo bwo gukora imibonano mpuzabitsina.”

Gusa bavuze ko atari ko bizahora hari igihe kizagera bikaba ngombwa ko bazabana bakaba bakora na Kompanyi y’umuryango babana, gusa ni ibintu bavuga ko bazakora mu myaka iri imbere nyuma y’uko Lutaaya azuzuza imyaka 40 cyane ko ubu afite 32.

Bavuze ko kuba batabana mu nzu imwe bibafasha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top