Zari Hassan yemeje ko atakibana n’umugabo we Shakib baheruka gukora ubukwe
Umuherwekazi w’Umugande, Zari Hassan yemeje ko we n’umugabo we Shakib Lutaaya baheruka gukora ubukwe bafashe umwanzuro wo kuba batandukana.
Mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho ya Zari na Diamond Platnumz bafatanye agatoki ku kandi, ndetse inkuru nyinshi ziza zivuga ko basubiranye ari na cyo cyatumye atandukana n’umugabo we.
Mu kiganiro yagiranye na Millard Ayo, Zari yemeje ko ubu we na Shakib batandukanye ariko na none bitatewe n’ayo mashusho ahubwo bari basanzwe bafitanye ibibazo.
Ati “Njye na Shakib twari dusanzwe dufitanye ibibazo mbere. Ni yo mpamvu mu Gushyingo no mu Kuboza nahisemo gusiba amafoto ye yose kuri Instagram. Twagiranye ibibazo bikomeye, ntabwo ari ukubera ariya mashusho yatumye Shakib ava muri Afurika y’Epfo.”
Yakomeje avuga ko kuri ayo mashusho ye na Diamond bafatanye akaboko yagiye hanze (we yita ko barimo babamaza), atarenganya Shakib kuba yaramubabaje kuko atigeze abimubwiraho mbere.
Ati “ntabwo murenganya bitewe n’uburyo yiyumva ubu. Iyo mbimubwira ko Diamond agiye kurekura ayo mashusho yari kumera neza. Ubu kuba yaragiye nafashe umwanzuro wo kwiha umwanya.”
Gusa na none yavuze ko yemeye amakosa ye anayasabira imbabazi Shakib wavugaga ko ameze nk’umuntu wasuzuguwe.
Ati “Ikosa nakoze ni uko ntabwiye Shakib ko nakoze ariya mashusho ya ‘promotional’ na Diamond. Aha ni ho nibeshye. Na we byaramutunguye ndetse avuga ko yumva aba yasuzuguwe igihe mba ndi iruhande rwa se w’abana banjye. Nasabye imbabazi.”
Shakib na we nyuma y’ibi byose hagiye hanze amashusho yagira ibihe byiza na DJ Alisha wo muri Uganda byavuzwe ko banakundanyeho muri 2019, ibi Zari yafashe nko kwihorera.
Ati “Ntabwo murenganya. Shakib yashyize hanze amashusho kugira ngo abakoresha imbuga nkoranyambaga bayakwirakwize. Yabikoze kubera umujinya ashaka kwihorera.”
Bagiranye ibibazo nyuma y’amezi 4 gusa bakoze ubukwe kuko bwabaye tariki ya 3 Ukwakira 2023 bubera mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo aho aba bombi batuye.
Ibitekerezo
monster
Ku wa 8-03-2024hhhhhhh daimond nafatireho nyine
Aime p
Ku wa 29-02-2024Zari, nasubirane na Daimond
Kugirango, bubeke ejo heza
Habana, babo
Aime p
Ku wa 29-02-2024Zari, nasubirane na Daimond
Kugirango, bubeke ejo heza
Habana, babo
Aime p
Ku wa 29-02-2024Zari, nasubirane na Daimond
Kugirango, bubeke ejo heza
Habana, babo
Aime p
Ku wa 29-02-2024Zari, nasubirane na Daimond
Kugirango, bubeke ejo heza
Habana, babo
Davide kwizera
Ku wa 26-02-2024Nibyiza kuba zari yasubirana na diamond kuko bafitanyi gihango