Zari yasetse icyo yita ikinamico iri gukinwa na Mobetto na nyina wa Diamond
Umuherwekazi w’umugande wibera muri Afurika y’Epfo wabyaranye n’umuhanzi Diamond, yavuze ko ibiri kuba hagati ya nyina wa Diamond na Hamisa Mobetto ari ikinamico ntawabyivangamo.
Ni mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yaherekeje ifoto ari kumwe n’umukobwa we Tiffah bari muri Swiming Pool, aho yagize ati"uburyo tuba dusekera ikinamico kureee..."
Aya ni amagambo aje nyuma y’inkuru yiterana ry’amagambo amaze iminsi mu itangazamakuru rya Tanzania, Mobetto avuga uburyo nyina wa Diamond yamushije kwangiza umuryango, agahamagara itanzamakuru umunsi yabyaraga umuhungu wa Diamond.
Ati"igiheruka ngo ni uguhamagara itangazamakuru mu gihe nabyaraga. Byaravuzwe ko nahamagaye itangazamakuru ngo rize gufata amashusho, amafoto n’inkuru. Nibwo nari nkibyara nabazwe, nta mugore waba wabyaye abazwe n’ububabare bwose ngo atekereze iby’itangazamakuru."
Abinyujije ku rukuta rwe Instagram, nyina wa Diamond yavuze ko uyu mugore asa nushaka kwihatira mu muryango wabo, kandi umuryango udahatirizwa ngo abazi iby’amategeko bamufashe kumenya niba umuntu yakwihatira kwinjira mu muryango.
Ibitekerezo
Uwayezu
Ku wa 22-10-2020Birababa for