Imyidagaduro

Zari yiyemeje kwirukana abahungu be

Zari yiyemeje kwirukana abahungu be

Umugandekazi uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yavuze ko abahungu be batatu bakuze bihagije bityo bakwiye kujya kwibana cyane ko basigaye bashwana na we ku bintu bitari ngombwa.

Uyu mubyeyi w’abana batanu abona igihe kigeze ngo aba bahungu bimuke kuko bafite amazu n’amamodoka se, Ivan Ssemwanga yabasigiye ubwo yitabaga Imana muri 2017.

Ni nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho bashwanira aho guparika imodoka iwe mu rugo, abasaba gukuraho izabo agashyiramo iye.

Ati "turacyashwanira aho guparika imodoka iwanjye, abahungu banjye bazimuka umwaka utaha. Bafite inzu n’imodoka, bakeneye kugenda, bakeneye kugenda, ndakeka umwaka utaha byose bizakemuka. "

Pinto, Raphael na Quincy ni bo bahungu batatu yabyaranye na Ivan Ssemwanga bakoze ubukwe muri 2001 ariko bakaza gutandukana muri 2013 maze muri 2017 akitaba Imana.

Zari avuga ko abahungu be bagomba kwimuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top