Urwego rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’abagororwa (RCS) rwatangaje ko Jay Polly hamwe n’abandi bagororwa babiri banyweye uruvange rwa Alcool yifashishwa mu kogosha bikekwako ari byo byamuviriyemo urupfu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Jay Polly yitabye Imana akigezwa kwa muganga ku Muhima.
Uyu muraperi yari afungiwe kuri Gereza Mageregere aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge by’urumogi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatangaje ko Jay Polly yitabye Imana mu rukerera ahagana saa kumi n’igice.
I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo yajyanywe mu ivuriro ryo muri Gereza ya Nyarugenge ariko akomeza kuremba, bahitamo kujyana mu bitaro bya Muhima, yitabwaho n’aganga birangira yitabye Imana.
Muri iri tangazo rya RCS, rivuga ko yishwe na Alcool yari yanywe ari kumwe n’abandi babiri.
Bati “Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement, basangiye uruvange rwa Alcool yifashishwa n’imfungwa biyogoshesha, amazi n’isukari byavanzwe nabo ubwabo.”
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rukaba rwahise rutangira iperereza ku rupfu rw’uyu muraperi ndetse umurambo we wajyanywe kuri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.
Ibitekerezo
Sago serges
Ku wa 2-09-2021RIP