Imyidagaduro

Icyo Isi yigishije Junior Giti, inama ngufi ariko irimo isomo ku rubyiruko

Icyo Isi yigishije Junior Giti, inama ngufi ariko irimo isomo ku rubyiruko

Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti mu gasobanuye(akazi akora ko gukura filime z’amahanga azishyira mu kinyarwanda), yagiriye urubyiruko inama yo gukora amafaranga babonye bakayashora ahantu heza.

Burya koko akabando kazagusindagiza uri umusaza ugatera ukiri umwana, kandi ejo heza hawe haba hari mu biganza byawe.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Junior Giti ukunzwe cyane n’abiganjemo urubyiruko cyane bitewe n’akazi akora ko gusobanura filime, yavuze ko kimwe mu byo Isi yamwigishije ari uko gukora ari ikuntu kimwe ariko no gushyira imibare mu byo wakoreye ari ikindi.

Ati"gukora ni ikintu kimwe ariko no kubara ni ikindi, ushobora gukora imyaka 10 ubona ko amafaranga yarinjiraga, warungutse amafaranga warayabonye ariko nyuma yo kuyabona hagasigara intambara yo kuyabika no kuyakoresha neza, twese amafaranga turayabona ariko siko make aje tuyabyaza ibintu byinshi birenze."

Yakomeje agira inama urubyiruko, arusaba gukora cyane ariko ibyo bakuyemo bakabishora heza.

"Njya mbona abantu b’abakire bavuga ngo bahereye ku bihumbi 5 ubu batunze miliyari, yahereye ku mafaranga make birumvikana ariko ni uko yashoye ahantu heza, icyo mvuga abantu badukurikiye mukore amafaranga aboneke ariko mushore ahantu heza, nta kindi, urubyiruko rudukurikiye mukore ariko mushore ahantu hazima."

Junior avuga ko ubu we abayeho mu buzima bwiza bumushimishije ndetse ko niyo yamara imyaka 5 adakora nta kibazo yagira cy’ubuzima.

Ibikorwa bye byinshi bishingiye mu buhinzi n’ubworozi, ni bimwe mu byunganira akazi ke akora ko gusobanura filime.

Junior Giti yasabye urubyiruko gukora ariko bagashora heza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top