Imyidagaduro

Umubyinnyi General Benda yakuyemo imyenda yambara ubusa kubera Bruce Melodie

Umubyinnyi General Benda yakuyemo imyenda yambara ubusa kubera Bruce Melodie

Umubyinnyi umaze kwandika izina mu Rwanda, General Benda yasanzwe n’ibyishimo ubwo umuhanzi Bruce Melodie yari amaze kumukurikira ’follow’ kuri Instagram maze ariruka akuramo imyenda.

Ni mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ibyishimo bidasanzwe.

Uyu mubyinnyi aba agira ati "yebaba data we, Bruce Melodie atangiye kunkurikiria (follow), sinabyizera."

Yahise ajya mu muhanda yiruka agira ati "ndasaze we, ndasaze, sinabyizera Bruce Melodie yatangiye kunkurikira, Yesu we, Mana we ndasaze."

Yageze ahantu arahagarara akuramo imyenda asigara yambaye akenda k’imbere maze agira ati "iyi myenda ninshaka nyijugunye."

Amakuru akaba avuga ko uyu mubyinnyi, mu buzima busanzwe ari umufana ukomeye cyane w’umuhanzi Bruce Melodie.

Ibyishimo by'uko Bruce Melodie yamukurikiye
Yakuyemo imyenda asigarana uw'imbere gusa
General Benda yasazwe n'ibyishimo
Bruce Melodie yatumye General Benda akuramo imyenda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top